Umutoza wa Etincelles Fc yahishuye ko abakinn... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y'uyu mukino, kandi yavuze ko hari ubwo umuntu agutanga mu izamu nyuma ukaza kwigarura. Yagize ati: 'Biba cyane hari ubwo umuntu agutanga mu kibuga akagutanga izamu. Byatugizeho ingaruka ariko babyitwayemo neza'.


Nyuma yo kubazwa impamvu ikipe ye yatangiranye intege nke, umutoza wa Etincelles Fc yasubizanyije uburakari bukomeye, abaza umunyamakuru impamvu yemera amakuru avuga ko ikipe imeze neza nyamara abakinnyi be bagiye kwicwa n'inzara. Ati: 'Njye ndashaka kukubaza icyizere utanga ni ikihe nk'umunyamakuru? Kuko niba babatangariza amakuru mukayemeza mutabanje kubaza ngo mumenye ukuri, ubwo namwe mutanga amakuru atuzuye.

Iyo morale uvuga abakinnyi bafite ni iyihe? Niba umuntu uri i Kigali abwirwa ngo 'Ikipe imeze neza' kandi ataribyo? Ikipe ntabwo imeze neza. Abakinnyi ntabwo bameze neza mu mutwe, abakinnyi banjye ntabwo bari 'Motive'. Niba barababwiye ko bahembwe ntabwo bari bahembwa. Ntabwo twishyuye kuko twahembwe'.

Yakomeje agira ati: 'Iyo utangaje ko ikipe imeze neza icyo gihe uba ubeshyera abakinnyi n'ikipe, ukaduteranya n'abafana kandi utazi ibibazo biri mu ikipe. Mujye mutwegera mbere aho kudutera ibikwasi. Ikipe ifite ibibazo byinshi'.

Uyu mutoza ntabwo ari ubwa mbere avuze ku kibazo cy'iyi kipe akitsa cyane ku mushahara w'abakinnyi, dore ko avuga ko kugeza ubu atazihanganira ko abakinnyi be babaho badahembwe, kugeza ubwo yavuze ko mu gihe batari bahembwa akazi ke katazakorwa neza.

Ku ruhande rw'ikipe ya Etincelles, bavuga ko ikibazo cy'amafaranga abakinnyi baberewemo kigihe gukemurwa, na cyane ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwabahaye icyizere.
Jacques Tuyisenge yagowe n'ikibuga cyane.





Akuki wa As Kigali yakorewe ikosa 


Abafana bagiye baza gake gake






Abasifuzi babanje kwishyushya


Uyu mukino wahuje ikipe ya As Kigali na Etincelles Fc wabereye kuri Stade Umuganda, ari naho umutoza wa Etincelles Bizumuremyi Rajab yatangarije aya magambo. Uyu mukino warangiye amakipe anganyije 2 kuri 2 mu mukino wari utoroshye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126428/umutoza-wa-etincelles-fc-yahishuye-ko-abakinnyi-be-bagiye-kwicwa-ninzara-asaba-ubuyobozi-k-126428.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)