Ku munsi w'ejo nibwo hazakinwa umukino wo kwishyura, wa Manchester United na Fc Barcelona. Mbere y'uko uyu mukino uba umutoza wa Fc Barcelona, Xavi Hernandez yavuze abakinnyi abona mu mboni ze ko bakomeye, ndetse ko bazanamugora aribo Marcus Rashford, Jadon Sancho, Bruno Fernandes na Fred.
Ntawabura kuvuga ko abakinnyi ba Manchester United bavuzwe haruguru bazamuye imikinire yabo cyane, babifashijwemo na Erik Ten Hag muri shampiyona. Ubu barimo gukina bafite ikizere, kandi nibo bagiye bakora itandukaniro mu mikino iheruka ya Manchester United.
Xavi Hernandez yakomeje ashimagiza Erik Ten Hag, avuga ko ariwe wazamuye urwego rw'abo bakinnyi bane. Yagize ati "Ten Hag ni mwiza cyane, ndamukunda cyane. Yubatsemo ikipe nziza kandi arimo kugenda abona ibyiza mu bakinnyi be bose. Ibyo bimugira mwiza cyane. Mu bijyanye n'amayeri ni mwiza cyane, kandi azi n'ukuntu atwara abakinnyi be ntihazemo umwuka mubi".
Mu mukino ubanza amakipe yombi yakinnye umukino mwiza
Mu mukino ubanza wabereye kuri Camp Nou amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2. Xavi Hernandez akomeza avuga ku mukino w'ejo kuri Old Trafford, yemeye ko mu by'ukuri ari umurimo utoroshye wo guhura n'ibihangange byo muri Premier League, ariko ashimangira ko ikipe ye igomba kubona intsinzi. Â
Yagize ati 'Biragoye ariko nibyiza, turabizi ko twanganyije. Turi ikipe y'intwari ikunda gutsinda buri gihe. Uyu mukino ntabwo uzaba udasanzwe. Ni nk'umukino ukomeye wa Champions League ariko kubera ko twakoze amakosa kandi amakipe yombi akaba ari mu cyiciro cyo kubaka, niyo mpamvu twisanze muri Europa League."
"Ariko ku bafana, ni umukino ushimishije cyane. Ndetse no ku bakinnyi ni umwe mu mikino buri wese ashaka gukina, byibura rimwe mu buzima bwe."
Bruno Fernandes uri mu bakinnyi 4 batangajwe n'umutoza wa Fc Barcelona ko ari uwo kwitondera
Fred nawe ari mu bakinnyi bakomeye muri Manchester United
Xavi Hernandez utoza Fc Barcelona yiteguye ejo guhangana na Manchester United