Ni inyigisho yahaye abubatse ingo n'abitegura kuzishinga bari bahuriye mu isangira ryabaye ku munsi wizihizwaho Mutagatifu Valentin, benshi bafata nk'umunsi w'abakundana.
Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2023, muri Kigali Convention Centre, wateguwe n'Ihuriro Irere Family Network.
Wari ufite umwihariko w'uko abitabiriye bari bazanye n'abafasha babo cyangwa abo bitegura kurushinga, aho abenshi bari bambaye imyenda ijyanye na St Valentin, ndetse bamwe bari bitwaje indabo zo gutungura abo bihebeye.
Abitabiriwe bafashe umwanya wo kwegerana n'Imana binyuze mu ndirimbo babifashijwemo n'umuhanzi Aimé Uwimana, waririmbye indirimbo ze zitandukanye.
Ni mu gihe icyigisho cy'ijambo ry'Imana cyagabuwe na Rev Dr Rutayisire wagarutse ku isura y'urugo rwiza n'uburyo ruba rwubatse aho yifashishije by'umwihariko ibyanditse muri Matayo 7: 24.
Yavuze ko mu rugo iyo rwubakiye ku rukundo habamo kuzuzanya hagati y'umugore n'umugabo, aho kuba umuntu umwe yavuga ko ari umuyobozi w'undi. Ni mu gihe hari ingo usanga zisenyuka biturutse ku kutavuga rumwe gushingiye ku buyobozi bw'urugo.
Ati "Umutware w'urugo ntabwo ari umugabo, umugabo ni umutwe. Umurimo w'umutwe ntabwo ari ugutegeka ni ukureberera umubiri wose [...] umugore niba ari umubiri w'umugabo, umugabo akaba umutwe, bihita byikora."
Rev Dr Rutayisire yavuze ko umugabo ukunda umugore we ubundi aba yikunda, nk'uko ijambo ry'Imana ribyigisha.
Ati "Ugomba kubwira umugore wawe uti nzagukunda nk'uko Kristu yakunze itorero, nibiba ngombwa nzatanga n'amaraso yanjye. Ni ibintu ugomba gusezeranya umugore wawe, ariko ukaba ari nabyo ushyira mu bikorwa."
Irere Family Network yateguye uyu mugoroba wo gusangira kw'abubatse ingo n'abitegura kuzubaka, ni ihuriro rya gikirisitu, rikora ibikorwa by'ubujyanama ku miryango, rigatanga n'ubufasha bw'ibifatika burimo kubakira abatishoboye, kubahuriza mu matsinda no kubaha ibikoresho byo mu nzu.
Iri huriro ryashinzwe na Nirere James afatanyije n'umugore we Jackie Nirere Mukabaramba, rinafasha mu kwishyurira amashuri abana batishoboye n'ibindi bikoresho nkenerwa.
Iri huriro kandi rifite intego yo kubaka imiryango ikiteza imbere, kandi ikabaho yishimye kuko ari yo ntego y'Imana.
Amafoto: Munyakuri Prince
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutware-w-urugo-ntabwo-ari-umugabo-rev-dr-rutayisire