Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakunzi b'iyi kipe kurenga akababaro baterwa n'abayobora imikino (abasifuzi) bakajya gushyigikira ikipe ya bo, gusa ngo iki kibazo yizera ko na FERWAFA ikibona.
Ni mu butumwa yatanze nyuma y'uko iyi kipe itsinze Etincelles ikisubiza umwanya wa mbere aho yashimiye abakinnyi n'abakunzi ba yo babashije kuyiherekeza mu Bugesera.
Yavuze ko hari n'abatabasha kwihanganira imisifurire bagahitamo kureka kujyayo, yabasabye kubirenga ko iki kibazo akeka na FERWAFA ikibona ndetse yakagikurikiranye kuko umupira utakangijwe isura n'abakurikiranye inyungu za bo bwite.
Ati 'Icyo kibazo nk'ubuyobozi bw'ikipe bwakigejejweho kandi burizera ko na FERWAFA ikibona, bityo itakagombye kwemera abagambiriye kwangiza isura y'umupira w'amaguru (kubera indoke) birengagije ko isi yose iwukurikiranira hafi.'
Benshi bamaze igihe binubira imisifurire aho nko ku mukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0, bamwe bahamya ko umusifuzi yemeje igitego kitarenze umurongo gituma babura amanota 3.
Yibukije abakinnyi ko nubwo bayoboye urutonde ariko na none abo bahanganye badasinziriye bari hafi ya bo bityo ko bagomba gutsinda umukino ukurikiyeho wa Musanze FC uza mu mpera z'iki cyumweru.