Umwongereza yongeye yegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umunyarwanda Muhoza Eric arigaragaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza, Ethan Vernon wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 ni na we wongeye kwegukana agace ka kabiri k'iri siganwa kasorejwe Gisagara ni mu gihe Muhoza Eric ni we munyarwanda waje hafi.

Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2023, abakinnyi bahagurukiye muri Kigali Free Zone berekeze UTC- Muhima- Yamaha- Nyabugogo- RN1- Ruyenzi-Kamonyi- Muhanga- Nyanza- Huye- SP Station- Casa Hotel- Ndora- Gisagara Arena. Abasiganwa bakoze ibilometero 132,9.

Iri siganwa ni ku nshuro ya 5 ririmo riba kuva ryajya ku rwego rwa 2.1 ariko akaba ari inshuro ya mbere ryagiye i Gisagara. Agace ka mbere kabaye ejo kegukanywe n'umwongereza Ethan Vernon.

Ubwo bavaga muri Kigali bazamuka ku Ruyenzi ni ho hatangiwe amanota y'agasozi ka mbere aho kegukanywe na Pritzen akurikirwa n'umunyarwanda Bigirimana Jean Nepo.

Amanota y'agasozi ka kabiri yatangiwe ku kilometero ka 18 i Kamonyi n'ubundi yegukanywe na Pritzen wari wasize bagenzi be, yakurikiwe na Mugisha Moise na Bigirimana Jean Nepo aho bari basizwe umunota urenga.

Ku isaha ya mbere abasiganwa bari ku muvuduko wa 35km/h. Pritzen ni we wari uyoboye isiganwa aho yari yasize Bigirimana umuri inyuma 3'55'' mu gihe 'peloton' yasizwe 5'30''.

Amanota y'umusozi wa 3 yatangiwe Nyamabuye na yo yegukanywe na Pritzen. Ku kilometero cya 47, yaje no kwegukana amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe SP mu Mujyi wa Muhanga. Yari amaze gusiga Bigirimana umuri inyuma ho 5'30'' mu gihe igikundi yari yagishyizemo ikinyuranyo cy'iminota umunani.

Ubwo abakinnyi bari bamaze kugenda ibilometero 72. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma, ikinyuranyo cyari cyagabanutse kigera ku minota 4'50''.

Josh Charlton ukinira Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza yavuye mu Isiganwa nyuma yo gukomerekera mu mpanuka.

Ku kilometero cya 90, abasiganwa bari binjiye Huye aho Marc Pritzen yari yasize igikundi iminota 2.

Ubwo abasiganwa bari bamaze gukora ibilometero 107, igikundi cyari cyamaze gufata Pritzen.

Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yaje gucomoka igikunda aenda wenyine ndetse ashyiramo ikinyuranyo cy'amasegonda 10.

Ku kilometero cy'117, abakinnyi 6 basohotse muri peloton : Mugisha (Rwanda), Fjellheim (EF Education), Main (Afrique du Sud), Lecerf (Soudal-QuickStep), De la Parte (TotalEnergies), Hagen (Q36.5).

Umwogereza Ethan Vernon wa Soudal-QuickStep wari wambaye umwambaro w'umuhondo n'ubundi ni we waje kwegukana aka gace akoresheje amasaha 3 n'iminota 21 n'amasegonda 30.

Yakoresheje ibihe bimwe na Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 28, Niyonkuru wa Samuel wa Team Rwanda wabaye uwa 20, Manizabayo Eric wabaye uwa 34.

Ku rutonde rusange Ethan Vernon ni we wambaye umwambaro w'umuhondo, umunya-Eritrea ukinira Green Project yabaye uwa 3, umuholandi ukinira Israel-Premier Tech, Meijers Jeroen yabaye uwa 3 aba bose bamaze gukoresha amasaha 7, iminota 7 n'amasegonda 22 bakaba banganya ibihe n'abanyarwanda barimo Muhoza Eric wa Bike Aid wa 27, Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda wa 30 na Manizabayo Eric wa 41 ku rutonde rusange.

Uko basoje uyu munsi
Urutonde rusange
Ethan Vernon ni we wegukanye aka gace akomeza kwambara umwambaro w'umuhondo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-yongeye-yegukana-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-umunyarwanda-muhoza-eric-arigaragaza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)