UNILAK muri gahunda nshya yo kwifashisha abanyeshuri bayigamo mu guhuza Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UNILAK nka Kaminuza yigamo abanyeshuri baturuka mu bihugu bigera kuri 22 bya Afurika yiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco w'ibihugu bitandukanye himakazwa guharanira inyungu rusange.

Mu gukomeza gushimangira iyi ntego, iyi kaminuza ku wa 10 Gashyantare 2023 yateguye iserukiramuco rihuza abanyeshuri bayigamo, aho buri gihugu cyagaragaje umuco wacyo binyuze mu mbyino, indirimbo imivugo n'ibindi.

Ni umuhango wahuriranye n'indi irimo kwakira abanyeshuri bashya no gutanga ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu mikino itandukanye no mu marushanwa y'ibiganiro mpaka.

Umuyobozi w'Abanyeshuri muri UNILAK, Nyamaswa Ephron, yavuze ko gutegura ibikorwa nk'ibi bituma abanyeshuri bagaragaza imico itandukanye yo mu bihugu byabo, ibituma babona ko idatandukanye cyane ubundi bagatangira gushishikarira gutahiriza umugozi umwe.

Ati 'Biha agaciro umuco wa buri gihugu kandi uko byagenda kose haba harimo ibiduhuza twese kuko iyo urebye uko Afurika yabayeho, ahenshi imico y'ibihugu itandukanywa n'utuntu dutoya.'

Yakomeje avuga ko 'Urubyiruko ibi biri mu murongo wo gutoza urubyiruko (ni rwo rwiganje mu bahiga) kubungabunga uwo muco ugahabwa agaciro ku ruhando mpuzamahanga, hakarekwa imyumvire yo kuwuharira abakuze kuko ari bo Isi y'ejo ihanzeho amaso, byose bikabahira binyuze mu kubaha Imana.'

Ubusanzwe umuco wa Afurika usanga wirengagizwa n'ab'ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko aho usanga rwigana imico y'ahandi bikanatiza umurindi iyangirika ryawo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuri iyi ngingo urwego rw'uburezi ruri muri zimwe zitezweho byinshi mu gutanga ubumenyi no guhugura abanyeshuri kugira ngo bamenye akamaro k'umuco wa Afurika, ibizatuma n'ibirango byawo byiyongera ku Murage w'Isi.

Aha Nyamaswa akavuga ko na UNILAK itasigaye inyuma kuko bagerageza kwigisha abanyeshuri babo kumva ko umuntu ari nk'undi ndetse abakerekwa ko bagomba gukuraho ibibatandukanye ari byo bizanatuma uyu mugabane urushaho gutera imbere ndetse 'twizeye ko niduhozaho tuzagera ku ntego.'

Emmanuel Patrick, Umunya-Liberia wiga ibijyanye n'Amategeko unahagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga muri UNILAK, yavuze ko ibikorwa nk'ibi bizahinyuza abo ku yindi migabane bumva imico yabo ariyo iteye imbere kurusha uwa Afurika.

Ati 'Buri muco uwihariye ku buryo bwawo. Noneho ikirenze ibindi iy'ibihugu bya Afurika itandukanywa na bike. Kubera iki tutahuriza hamwe ngo nige uwawe nawe wige uwanjye bitumen na Afurika izamuka? Kugira abantu bo mu bihugu bingana gutya ni amahirwe atangaje kandi dufite ubunararibonye bwo kuyabyaza umusaruro.'

Yakomeje avuga ko nibubaha uwo muco ndetse tukabijyanisha n'amategeko bizanatuma tubona amahirwe muri ibyo bihugu yaba ay'akazi n'andi bityo Abanyafurika bagire uruhare rwo kuyiteza imbere bidasabye gutegereza abo hakurya y'amazi magari.

Ati 'Mu gutoza urubyiruko kwimakaza umuco aho ruri hose, inzego z'uburezi zigomba kubigiramo uruhare, abantu bakigishwa guteza imbere umuco bitari ibya nyirarubeshwa kuko biba biteye agahinda kubona umwana avukira mu gihugu cye ariko atazi icyo umuco wacyo umutegeka.'

Umunyeshuri uhagarariye abandi mur UNILAK, Steven Rwabuhihi, yavuze ko ibyo bikorwa bigamije no kwereka abanyeshuri bashya ko umuco wa buri gihugu witabwaho bityo ko batagomba kugira impungenge mu gihe baza mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko nubwo abo banyeshuri bashya baje kwiga bagomba no kugaragaza ibigize umuco wabo kuko abantu bashobora kuwigiraho byinshi kandi 'Kaminuza ya UNILAK yubaha umuco wa buri gihugu kuko ari bwo buryo bwiza bwo kubiha agaciro.'

Imyaka 25 irashize UNILAK ibayeho, imaze kunyuramo abanyeshuri bagera ku 12 373 bo mu Cyiciro cya Kabiri cya kaminuza na 596 barangije mu cya Gatatu, mu mashami yabo atatu arimo irya Kigali, Nyanza na Rwamagana.

Kuri ubu abanyamahanga biga muri UNILAK baturuka muri Afurika by'umwihariko y'Iburengerazuba nka Liberia, Cameroun, Côte d'Ivoire, Djibouti, Mauritania, Nigeria, Kenya, Uganda, u Burundi, Congo, RDC na Angola.

Abanyarwanda baserutse mu mwambaro wa gitore
Abanyarwanda baserutse mu buryo bubereye ijisho
Abantu barishimye bahitamo gutahana amashusho y'urwibutso
Abanyeshuri baturuka muri Tchad bagaragaje umuco w'igihugu cyabo mu myambaro yera
Abo muri Liberia nabo bagaragaje ko umuco gakondo wabo ukwiriye kubahwa
Abanyeshuri baturuka muri Tchad nibo bahize abandi mu kugaragaza umuco w'igihugu cyabo
Abo muri Mauritania nabo bagaragaje umuco w'iwabo
Buri gihugu cyagaragaje umwihariko uri mu muco wacyo
Nta cyaruta igihugu cyakubyaye, Abanye-Tchad bagaragaje ko igihugu cyabo kibari ku mutima
Rwabuhihi Steven uhagarariye abanyeshuri muri UNILAK yavuze ko biteguye kwakira neza abanyeshuri bashya aho baba baturutse hose
Rugwizangoga yahembwe nawe nk'uwagaragaje ubwenge buhambaye mu biganirompaka
Buri gihugu cyakoraga uko gishoboye kose ngo cyerekane agashya kari mu muco wacyo
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri UNILAK, Nyamaswa Ephron ashimira abanyeshuri bagaragaje imico y'ibihugu byabo
Umunye-Portugal, Martins yahawe igihembo cy'ikipe ye yahize abandi mu mikino ya Basketball
Uwingeneye Rachel wahize abandi mu biganiro mpaka yarahembwe
Umuyobozi w'Abanyeshuri b'Abanyamahanga muri UNILAK, Emmanuel Patrick yavuze ko umuco wa Afurika ugomba kuba imbarutso yo kwihuza k'umugabane
Abanyeshuri bahize abandi mu mikino itandukanye barahembwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unilak-muri-gahunda-nshya-yo-kwifashisha-abanyeshuri-bayigamo-mu-guhuza-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)