Uruganda rwa SKOL rwizihije imyaka 13 rumaze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori byabereye muri Konvine Hotel & Boutique iherereye muri 'Centre' ya Kicukiro ku mugoroba wahise wo kuwa Gatandatu, aho umuyobozi mukuru wa SKOL, Bwana Thibout Relecom yasangiye n'abakunzi b'ibinyobwa by'uru ruganda.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by'uruganda rwa SKOL, Karim Tuyishime 'Kenzman' yatangiye yifuriza abatumiwe bose kuryoherwa no kurushaho kwishimira ibinyobwa by'uru ruganda rumaze imyaka isaga 58 rukorera muri Africa.

Kenzman yahaye ikaze abatumiwe abibutsa ko SKOL imaze imyaka 13 mu Rwanda

Hamuritswe icupa rishya rya SKOL Lager rya Mililitiro 330 (33CL) ryashyiriweho abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL mu rwego rwo gukomeza kubanezeza. Iri cupa rifite amabara n'imitako bya Kinya-Africa riragura 500FRW, mu gihe SKOL Lager isanzwe ya 500ml yo igura 800FRW.

Umuyobozi wa SKOL Brewery LTD, Bwana Thibault Relecom yashimiye abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL muri rusange, avuga ko uru ruganda rwagiranye igihango gikomeye na Africa kuva mu 1965, ubwo rwatangiraga gutunganyiriza inzoga kuri uyu mugabane.

Bwana Thibout yagendaga aganira n'abatumiwe muri ibi birori, basangira SKOL Lager yerekanywe mu isura nshya ndetse na 'Cake' y'umuhondo yari yashyiriweho kwizihiza imyaka 13 uri ruganda rumaze rukorera mu Rwanda.

Thibout Relecom, umuyobozi wa SKOL ku isi yafatanyije n'umuhungu we gukata 'Cake' y'isabukuru ya SKOL

Niwemufasha Marie Paule ushinzwe ibikorwa bya SKOL Lager (Brand Manager) yavuze ko uyu musangiro wiswe 'Special SKOL Lager Evening' wari unagamije gutangiza gahunda nshya yo kumenyekanisha iki kinyobwa gifite abakunzi benshi ku mugabane w' Africa.

Yagize ati "Twakoze umugoroba udasanzwe wa SKOL Lager, twasohoye 'Packages' zindi za SKOL Lager mu macupa na Canette. Twatangije na 'Campaign' nshya yo kwamamaza iki kinyobwa kuri Televiziyo, Radio, Ku Byapa n'ahandi."

"Kuri twe ni ingenzi kuvuga kuri ibi kuko SKOL Lager ni 'Brand' imaze igihe muri Africa kuva mu 1965, irakunzwe mu bihugu byinshi kandi ifite na 'Quality' nziza nk'uko abakiliya bagenda bayishimira."

Yavuze ko "SKOL Lager nshya iri mu icupa rya 33Cl niyo ihendutse kurusha izindi mu Rwanda, iragurika kandi ifite uburyohe busanzwe. Twahinduye ibirango byayo dushyiraho amabara y'Africa kugira ngo ijyanye no kwishimira igihe tumaze dukorera muri Africa."

Marie Paule Niwemufasha, 'Brand Manager' wa SKOL Lager yishimanye n'abakunzi ba SKOL

Niwemufasha yavuze ko SKOL Brewery LTD inezerewe kubera imyaka 13 imaze ikorera mu Rwanda, ati "Aho Tugeze dufite ishema ryinshi kandi dufite byinshi byo kwerekana ahazaza. Twishimira gukorera mu Rwanda kuko n'abanyarwanda bakunda SKOL."

Uruganda rwa SKOL Brewery LTD rusanganywe ibinyobwa bisembuye ku isoko bya; Skol Pulse, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette na Skol Select, SKOL Lager ndetse n'ikinyobwa kidasembuye cya SKOL Panache.


Cake ya SKOL yari mu mabara y'umuhondo n'umutuku aranga ibinyobwa by'uru ruganda

Bwana Thibout Relecom yateye indirimbo mu Kinyarwanda ati "Isabukuru nziza.."

DJ Sonia, umwe mu bakobwa bari kwamamara mu kuvanga imiziki, ni we wacurangiraga abaje mu birori

Umuhanzi Juno Kizigenza (Ibumoso) ari mu bitabiriye SKOL Lager Special Evening

Itsinda rya Shauku Band rigizwe n'abahanga mu gucuranga no kuririmba ryasusurukije abakunzi ba SKOL

Umuraperi B-Threy wo muri Green Ferry Music yari ahari

Abitabiriye ibirori bahawe impano ya SKOL Lager n'imipira myiza



KANDA LINK UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: NGABO M.Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126465/uruganda-rwa-skol-rwizihije-imyaka-13-rumaze-rukorera-mu-rwanda-skol-lager-iza-mu-yindi-sh-126465.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)