Birasanzwe ko umugabo ariwe utunga umuryango we ugizwe n'umugore we n'abana, akabitaho mu buryo butandukanye cyane cyane kubijyanye n'ubushobozi bw'amafaranga. Ibi ariko bigora abagabo benshi kuba bashakisha amafaranga atunga imiryango yabo, ari naho benshi baheraho bifuza ko babona abagore bafite amafaranga cyangwa bazi kuyakorera, kuburyo bitazabagora bageze mu rugo.
Ibi nibyo byahiriye umugabo witwa Nick Davis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washatse abagore batatu (3) bakaba bamutunze, mu gihe we yirirwa mu rugo bakamuzanira amafaranga bakoreye. Inkuru y'ubuzima butangaje Nick Davis abayeho yayitangarije ikinyamakuru The New York Post, aho yavuze ko ari kubaho ubuzima bwiza akesha abagore be batatu yashatse.
Nick Davis ari kumwe n'abagore be
Nicki Davis yarushinze n'abagore batatu
Nick Davis w'imyaka 43 yatangaje ko yahuye n'umugore wa mbere witwa April ubwo bari abanyeshuri muri kaminuza. Barushinze bamaze imyaka 9 bakundana, ndetse Nick amusaba ko yamuha uburenganzira agashaka undi mugore kuko atabashaga guhazwa n'umugore umwe. Icyifuzo cye cyarasubijwe April amwemerera gushaka undi mugore wa kabiri.
Umugore wa kabiri witwa Jennifer yamushatse mu 2019 nk'uko Nick Davis yabitangarije The New York Post, aho yavuze ko yashatse umugore wa kabiri amaze kubyumvikanaho n'umugore wa mbere.Â
Nick Davis yakomeje agira ati: ''Nabaye umunyakuri ku mugore wanjye wa mbere, muhitishamo kuba yakwemera ko nshaka undi cyangwa akemera ko nzajya muca inyuma. Yahisemo ko nshaka undi kuko aribyo byoroshye''.
Nick Davis yavuze ko abanye neza n'abagore be batatu
Nick Davis yakomeje avuga ko mu mpeza z'umwaka wa 2022 yahuye n'inkumi yitwa Danielle akamukunda cyane, kuburyo yahise amusaba ko yamubera umugore wa gatatu akabyemera. Nick yagize ati: ''Ntabwo abagore banjye bumvaga uburyo nashaka umugore wa gatatu, gusa nyuma barabyakiriye nawe bamwakira mu muryango wacu, ubu tubayeho mu munezero''.
Nick Davis atunzwe n'abagore be kuko nta kazi agira
Ikirengeje kuba Nick Davis afite abagore batatu, ni uko aribo bamutunze kuko nta kazi akora, ahubwo yirirwa mu rugo mu gihe abagore be baba bagiye gushaka amafaranga bakayamuzanira. Yagize ati: ''Nahisemo kudasubira mu kazi kuko abagore banjye baba kuntunga ntiriwe mvunika. Nsigara mu rugo ndi kumwe n'abana bacu babiri, ariko bo bakajya mu kazi gushaka amafaranga''.
Iyi nkuru ya Nick Davis utunzwe n'abagore be batuta yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko ari umwirabura, mu gihe abagore be ari abazungu. Benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye Nick bavuga ko ari umugabo w'umwirabura w'intangarugero, kandi ko avuze ubuzima bwe mu gihe cyiza cy'ukwezi kwa Gashyantare kwahariwe amateka y'abirabura (Black History Month).
The New York Post yatangaje ko Nick Davis yavugishije benshi, bavuze ko yatsinze igitego kuba afite abagore 3 bumvikana kandi banamutunze, byongeyeho akaba ari umwirabura. Iyi nkuru ya Nick Davis n'abagore be yanacishijwe kuri televiziyo ya TLC aho berekanye uko babanye mu rugo rwabo.
Nick Davis anyuzwe n'ubuzima abayemo akesha abagore be batatu