Uturere turindwi tugiye gukorerwa ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uturere twa Karongi, Ruhango, Kamonyi, Kayonza, Rusizi, Bugesera na Rulindo.

Ibishushanyo mbonera bisazweho byatezaga ingorane, aho hari nk'abaturage b'Akarere ka Karongi bamaze igihe binubira ko basabwa kubaka inzu zigeretse kandi badafite ubushobozi bwo kuzubaka.

Bavuga ko bishimiye kuba Akarere kabo karashyizwe mu turere turindwi tugiye gukorerwa igishushanyo mbonera.

Babitangaje ku wa 23 Gashyantare 2023, nyuma y'uko Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imikoreshereze y'ubutaka gisobanuye ibijyanye no gukora igishushanyo mbonera kivuguruye kizaba kireba akarere kose, mu gihe icyo basanganywe cyarebaga ubutaka bw'umujyi gusa.

Mu gihe cyo gukora ibishushanyo mbonera, inzobere zizaganira n'abaturage zimenye ahakwiye gushyirwa ibikorwa byateganyirijwe ako karere.

Mu mpinduka zizagaragara mu gishushanyo mbonera cy'akarere ka Karongi kivuguruye, harimo kuba kazaba gafite imijyi itanu, aho kuba umujyi umwe nk'uko byari bisanzwe.

Ku gishushanyo mbonera gisanzwe, Akarere ka Karongi kari karagenewe igice cy'umujyi ufata muri Bwishyura na Rubengera, ariko ku gishushanyo mbonera kivuguruye haziyongeraho umujyi wa Shyembe, uwa Birambo, uwa Mubuga n'uwa Mugonero.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imitunganyirize y'imijyi n'icyaro mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Mpayimana Protais, yavuze ko buri karere muri utu tugiye kuvugururirwa igishushanyo mbonera, kahawe inzobere zizamara amezi icyenda zikora ibyo bishushanyo mbonera.

Bazamara igihe gihagije mu karere bakusanya amakuru akenewe, azashingirwaho mu ivugurura ry'igishushanyo mbonera.

Ati "Igishushanyo mbonera twari dufite cyibandaga ku bice by'umujyi gusa ntigifate akarere kose. Abaturage kubera kugitinya bagahunga bakajya kubaka mu nkengero".

Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2035, nyuma yaho kikazasuzumwa kugira ngo kizageze mu 2050.

Icyo gihe biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe na miliyoni 25.8, ariko hakomeza kunozwa ingamba zo kuboneza urubyaro bakaba ari miliyoni 22 z'abaturage.

Mpayimana avuga ko kugira ngo aba baturage bazabone ibibatunga, nibura icyo gihe 47% by'ubuso bw'ubutaka bw'u Rwanda buzaba bukorerwaho ubuhinzi.

Ati "Igishushanyo mbonera kivuguruye kizaha agaciro cyane ubutaka bw'ubuhinzi kubera ko abaturage bariyongera umunsi ku wundi, ari nako bakenera ubutaka bwo guhingaho ngo babone ibibatunga".

Biteganyijwe ko mu 2050, akarere ka Karongi kazaba gatuwe n'abaturage ibihumbi 750, barimo ibihumbi 500 baza batuye mu mujyi wa Karongi (umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali) n'indi mijyi ine izaba iri mu karere.

Amavugurura aziye igihe

Abaturage n'abayobozi b'akarere ka Karongi bavuga ko aya mavugurura aje akenewe, kuko hari abakeneraga kubaka bagasanga aho bakeneye kubaka hagenewe amazu ageretse kandi badafite ubushobozi bwo kubaka amagorofa.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Karongi wasabye icyangombwa cyo kubaka ntagihabwe kuko yari yakoze igishushanyo mbonera cy'inzu itari igorofa, yabwiye IGIHE ko aya mavugurura akwiye kuzirikana ab'aamikoro make.

Ati "Igishushanyo mbonera kigiye gukorwa nikibanze kirebe rubanda rugufi, abantu ntabwo tunganya ubushobozi, icya kabiri niba umuntu agiye kubaka ari umusore, afite ikibanza, bimunaniza. Kugira ngo tugire umujyi usa neza nibabanze bite ku bisenge wenda bakubwire ngo uzubake agacurama aho kubaka bushuri".

Mugenzi we yavuze ko yatekereje kuvugurura inzu akoreramo ubucuruzi, ariko acika intege bitewe n'uko azi bagenzi be basabye ibyangombwa byo kuvugurura ntibabihabwe, ahubwo bagasabwa kubaka inzu zigeretse.

Ati "Igishushanyo mbonera twari dufite cyatugoraga kuko badusaba kubaka ama-etage kandi dufite amikoro make. Mu gishushanyo kivuguruye bagomba kumenya ko mu baturage babo harimo abakennye".

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yagaragaje ko kuba iki gishushanyo mbonera kigiye kuvugururwa ntacyo bizabangamira ku batse ibyangombwa byo kubaka, imirimo yo kubaka ikaba irimbanyije.

Nawe yamaze impungenge abumva ko ubushobozi bwabo butakubaka inzu zigeretse.

Ati "Nk'uko mwabonye bagisobanura, mwabonye ko hariho ahantu hazajya hajya amazu adatwara ubuso bunini ariko atanageretse ntabwo ariko hose hazaba hari amazu ageretse".

Mu turere turimo Rubavu, Musanze, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Gakenke na Nyaruguru imirimo yo kuvugurura igishushanyo mbonera kivuguruye cy'ubuso bwose bw'akarere iri kugana ku musozo.

Naho mu turere turimo Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Nyagatare, Gicumbi, Gisagara, Huye na Muhanga imirimo yo kuvugurura igishushanyo mbonera cy'akarere kose yararangiye.

Utundi turere dusigaye natwo tuzakorerwa ibishushanyo mbonera mu mwaka utaha.

Akarere ka Karongi kari mu turere tugiye gukorerwa igishushanyo mbonera kivuguruye kireba ubutaka bwose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-turindwi-tugiye-gukorerwa-ibishyushanyo-mbonera-by-imikoreshereze-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)