Ni nyuma y'impaka nyinshi zagiye zivuga ko umugore atabasha kurera abana ngo bakure neza mu gihe umugabo cyangwa umusore babyaranye yamutereranye.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok, Zari Hassan yavuze ko ababore na bo bafite ubushobozi bwo kurera abana ba bo kandi ko akenshi babikora kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite.
Ati "Ni nde wavuze ko abagore batabasha kurera abana ngo babakuze ubwa bo? Ni byo abagore barabikora kubera ko rimwe na rimwe nta yandi mahitamo baba bafite."
Umwe mu bafana yahise avuga kuri aya mashusho ko Diamond Platnumz amufasha kurera abana ba bo.
Zari yahise amusubiza ko gutanga amafaranga atari ko kurera abana ndetse ko n'abantu bakwiye kubitandukanya.
Ati "kugufasha mu buryo bujyanye n'amikoro ntibisobanuye kurera umwana. Menya itandukaniro."
Zari Hassan na Diamond Platnumz babanye nk'umugore n'umugabo aho banyaranye abana babiri umuhunu n'umukobwa, Prince Nillan na Tiffan.
Babanye mu mpera za 2014 maze tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye' amushinja kumuca inyuma.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yahamije-imbaraga-z-umugore-anenga-diamond-babyaranye