Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri iyi ndwara, bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.
Ese Stroke ni iki?
Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe.
Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.
Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze:
Ubwoko bwa stroke
1.Ischemic strokes
Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi.
Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.
2.Hemorrhagic strokes
Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.
3.Transient Ischemic attacks (TIAs)
Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w'abana akaba na muganga w'indwara z'umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y'impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.
Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga.
Dr. Mucumbitsi avuga ko 'agereranyije mu Rwanda, hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka barwara Stroke'.
Ese Stroke iterwa n'iki?
Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita 'Trombus'.
Uyu ni umubumbe w'amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri 'cholesterol' mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z'imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.
Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n'ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.
Iyo ufite 'Cholesterol' mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.
Dr. Mucumbitsi yabajijwe niba stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira, asubiza agira ati 'Ubushakashatsi bwakozwe ntaho byagaragajwe ko stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke'.
Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko 'indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w'amaraso ushobora gutera guturika kw'imitsi yo mu bwonko.'
Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?
Nta bimeyetso simusiga by'iyi ndwara nk'uko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.
Iyo igice kimwe cy'imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy'umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.
Ese Stroke iravurwa?
Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n'ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n'urwego igezeho n'impamvu yayiteye.
Ubwo buryo burimo gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy'amaraso gishonge ndetse n'iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa
Stroke yakwirindwa?
Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w'amaraso, nk'imwe mu mpamvu z'ingenzi zitera stroke.
Ubwa kabiri ni ukwirinda kunywa itabi no kwegerana n'urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n'indeshyo yawe.
Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by'ibi bintu bihagaze.
Umuvuduko w'amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n'uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.
Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.
Ati 'Ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.'
Fanny Umutoniwase
The post 40% by'abantu barwara 'stroke' irabica, byinshi kuri iyi ndwara yica benshi ku Isi appeared first on FLASH RADIO&TV.