Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA) rwatangaje ko nta bagiro na rimwe ryo mu gihugu rizongera kujya riha abacuruza inyama zitamaze amasaha 24 muri Firigo nyuma yo kubagwa.
RICA yatangaje ko iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.
Iki cyemezo cya RICA cy'uko amabagiro azajya atanga inyama z'inka, ihene, intama n'ingurube bimaze amasaha 24 muri firigo, igifashe mu rwego rwo guhashya indwara y'ubuganga yibasiye amatungo no kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa inyama zujuje ubuziranenge.
Umukozi Ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by'Ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure, yabwiye IGIHE ko ku kilo cy'icyama zakonjeshejwe haziyongeraho amafaranga 500 ariko ashimangira ko zitazabura ku isoko.
Yagize ati ' Ku bijyanye n'ibura ry'inyama ku masoko ntabwo zizabura kuko ni ikintu abafite amabagiro biteguye kubera ko twaganiriye na bo kandi na bo izo mpungenge babanje kuzigira ariko twungurana ibitekerezo by'uburyo bagomba kubyitegura ndetse kuri uyu munsi twari twabasabye ko babaga amatungo akubye kabiri ayo bari basanzwe babaga kugira ngo babone izo batanga none n'izo bazatanga ku wa Gatatu.'
Yakomeje avuga ko RICA yashyizeho aya mategeko kubera ko biri mu nshingano zayo.
Ati 'Twabikoze kuko biri mu nshingano dusanzwe dufite zo kureba niba amabwiriza n'amategeko ariho agenga ubucuruzi bw'inyama yubahirizwa kandi uretse amabwiriza ngengamikorere yashyizweho mu mwaka wa 2022, guhera muri Gicurasi hari hasanzwe hariho iteka rya minisitiri ryo muri 2010 byose bivugwa ko inyama zigomba gucuruzwa zikonjeshejwe.'
RICA yavuze ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.