Abadepite basabye ko hakazwa ibihano ku babyeyi bafite abana bataye ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigaragarije Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo baganiraga na we ku isesengura rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

Ni raporo yagaragaje ibibazo mu burezi birimo ikibazo cy'uko abana bafite ubumuga batabasha kubona uburenganzira ku burezi ndetse no kuba hari abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.

Ubundi itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi rigena ibihano ku babyeyi batajyana abana babo mu mashuri ariko kugeza ubu ntabwo ibyo bihano biratangira gushyirwa mu bikorwa.

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko ubundi ababyeyi badakwiye gutuma abana babo batabona uburezi uko bikwiye.

Ati 'Ikitugaragarira harasabwa ubufatanye n'izindi nzego, ntabwo minisiteri yonyine yakwifasha kiriya kibazo cyane ko twabonye ko kigira n'ingaruka ku mutekano.'

'Ni ikibazo inzego zose zikwiye gufatanya bikamenyekana ko umwana yasibye ishuri kandi agakurikiranwa akagarurwa mu ishuri ariko by'umwihariko ababyeyi barasabwa kurangiza inshingano zabo ku bana babo.'

Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ati 'Ntabwo ari ririya tegeko gusa riteganya ibihano ku babyeyi banze kujyana abana ku mashuri no mu itegeko rirengera umwana birimo ariko nta na hamwe twari twumva umubyeyi wabajijwe mu rwego rw'amategeko inshingano atubahirije ku mwana we.'

'None se ko twakoze ubukangurambaga, ntibifate, abantu ntibahanwe kandi amategeko ariho […] niba amategeko ateganya ibihano, wakwibaza impamvu ajyaho. Abantu bakwiye kugera igihe cyo kwigisha ariko hakagera n'igihe cyo gushyiramo akagufu.'

Abadepite bagaragaje ko kubanza kwigisha ari ngombwa ariko mu gihe abantu banze kumva hakwiye gushyirwaho ibihano bikakaye, kugira ngo n'abandi babonereho.

Depite Nizeyimana Pie ati 'Ni ryari Mineduc iteganya kuzatangira gushyirwa mu bikorwa itegeko rihana abantu bakuye abana mu ishuri?'

'Itegeko niridashyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubona ababyeyi batari beza n'abakoresha batari beza bashobora gukura abana mu ishuri bakabashyira mu mirimo ivunanye.'

Minisiteri y'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy'abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.

Yavuze ko bigoranye gushyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera by'umwihariko izo kujyana abana ku mashuri ariko ngo babifatiye ingamba.

Ati 'Itegeko ryarasobanuwe cyane cyane ku bashinzwe uburezi mu turere ariko ntibinabujijwe ko abagombaga guhanwa bagombaga guhanwa. Dukwiye gutangira kubishyira mu bikorwa ariko impamvu zimwe zinagoye ni uko akenshi aba ari ababyeyi babo babakuye mu ishuri.'

Yakomeje agira ati 'Tugiye gutangira gukorana n'izindi nzego kugira ngo dushyiremo imbaraga kugira ngo iri tegeko rikore icyo ryatorewe. Ikindi ni ukumenya gukurikirana icyatumye umwana ava mu ishuri kugira ngo haboneke n'uburyo bwo guhana.'

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko izindi ngamba zashyizweho zirimo izo kuba kuri ubu abanyeshuri kuva mu bigo by'amashuri abanza kugeza mu yisumbuye bafatira ifunguro ku ishuri.

Ni gahunda Minisiteri y'Uburezi igaragaza nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n'abana bata ishuri.

Indi nkuru wasoma

Depite Bitunguramye Diogène na Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ubwo bari bakurikiye ibisobanuro byatangwaga na Mineduc
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yijeje Abadepite ko ingamba zo guhana ababyeyi bavana abana babo mu mashuri zigiye gukazwa
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Nyirahirwa Veneranda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-basabye-ko-hakazwa-ibihano-ku-babyeyi-bafite-abana-bataye-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)