Nasibu Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platinumz ni umuhanzi rurangiranwa w'umunya- Tanzania wabaye ubukombe mu muziki wo muri Afrika no ku Isi hose.Â
Yavutse ku wa 2 Ukwakira 1989, yavukiye muri Tanzania, mu bwana bwe yaciye mu buzima butoroshye. Yakoze umuziki uramuhira, bikaba byaramuhaye n'igikundiro kidasanzwe, akundwa n'ingeri zose, harimo n'igitsinagore cyamwihebeye.Â
Ibyo byatumye ahinduranya abagore nk'imyenda by'umwihariko yakunze kurangwa no gutereta ibyamamarekazi bizwi muri Tanzania no mu karere kibiyaga bigari (East Africa).Â
Gusa nubwo yakundanye nabo ntabwo byamuhiriye dore ko bose batandukanaga nabi ndetse bigakurikirwa no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hamwe no kwitana ba mwana mu itangazamakuru.
Dore urutonde rw'abagore b'ibyamamarekazi Diamond Platnumz yakundanye nabo bikarangirira mu marira:
1. Upendo Moshi
Diamond Platinumz agitangira gufatisha mu muziki, yagiye mu rukundo na Upendo Moshi, akaba ari umukinnyikazi wa filime ukomeye cyane muri Tanzania. Yamufashije kuzamura umuziki we.
Upendo na Diamond bakundanye amezi atanu (5) gusa bahita batandukana
Urukundo rw'aba bombi ntirwamaze kabiri kuko batandukanye nyuma y'amezi atanu gusa. Uyu Upendo avuga ko urukundo yagiranye na Diamond Platinumz ari rwo rubi yabonye mu buzima bwe.
2. Wema Sepetu
Nyuma yo gutandukana na Upendo, Diamond Platinumz yajyiye mu rukundo n'undi mukobwa wabica bigacika mu bwiza, Wema Sepetu. Bakundanye igihe Diamond Platinumz yaramaze kwamamara hirya no hino muri Afrika, icyo gihe umuziki we warutangiye kwambuka imigabane.
Wema Sepetu na Diamond bakanyujijeho igihe kitari gito
Aba bombi bakundanye hagati y'umwaka wa 2010 na 2014, nyuma baje gutandukana mu buryo buteruye kuko barahuraga ikindi gihe bagashwana.Â
Wema yatangaje ko Diamond ariwe muntu wamubabaje kurusha abandi mu rukundo
 Nubwo urukundo rwabo rwagaragaraga ko ari rwiza, nyuma yo gutandukana kwabo Wema Sepetu yavuze ko Diamond ari we muntu wamushenguye umutima kurusha abandi bose yakundanye nabo.
3. Jokate Kidoti
Diamond Platinumz akibeshyabeshya Wema Sepetu ko amukunda, yijyiriye mu rukundo na Jokate Kidoti. Uyu Kidoti akaba yari umunyamidelikazi karundura muri Tanzania.
Jokate yari inshuti magara ya Sepetu bituma banangana amaze kumenyako yakundanaga na Diamond
Muri ibyo bihe byahishuwe ko Kidoti wakoraga kuri imwe muri taleviziyo zo muri Tanzania yari inshuti magara na Wema Sepetu, ibyo byatumye ubuncuti bwabo bugera ku musozo.
Ubu Jokate ni Umuyobozi w'Akarere ka Temeke ho mu mujyi wa Dar Es Salaam, akaba aherutse kwibaruka umwana witwa Totoo.
4.Penny Mungilwa
Nk'uko twabivuze haruguru, Diamond Platinumz yatandukanaga na Wema bakongera bagasubirana. Urukundo rwabo rukomeje gucumbagira, Platinumz yajyiye mu rukundo n'indi ncuti ya Wema ari we Penny.
Umunyamakurukazi Penny Mungilwa nawe yakanyujijeho na Diamond mu myaka yashize
Uyu Penny Mungilwa yari umunyamakurukazi kuri imwe muri televiziyo zo muri Tanzania. Urukundo rwabo ntirwarambye, baje gutandukana Platinumz ahita asubira kwa Wema Sepetu.
5. Zari Hassan
Amaze kugaruka kwa Wema, yamwakiranye ubwuzu agira ngo ntazongera kujarajara. Nyuma haje gusohoka amashusho ndetse n'amafoto ari kumwe n' umunyamidelikazi akaba umushabitsi w' Umugande, Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady bari kumwe. Wema amubajije ibyayo, Diamond yarahakanye avuga ko ari iby' indirimbo bari gukoraho.
Urukundo rwa Zari Hassan na Diamond Platnumz rwavugishaga benshi
Byaje kwemezwa ko bari mu rukundo kugera n' aho babana muri Tanzania. Babyaranye abana 2 aribo Princess Tiffah na Prince Nillan. Na we ntibyatwaye imyaka myinshi, muri 2018, batangaje ko batandukanye. Zari yahise amuta ajya gutura muri Afrika y' Epfo n' urubyaro rwe.Â
Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri
Nyuma yo gutandukana kwabo, Zari yakunze kuvuga mu itangazamakuru ko Diamond Platnumz yamucaga inyuma ndetse ko yaramukurikiyeho amafaranga. Kugeza ubu aba bombi bakunze gutungana intoki ku cyatumye ibyabo birangirira mu marira.
6. Hamisa Mobeto
Nubwo Diamond Platinumz yari yajyiye mu rukundo n'umugore mwiza kandi ufite amafaranga, Zari, Diamond Platinumz yakomeje gushurashura mu zindi nkumi. Yajyiye mu rukundo rwa bucece n'umunyamidelikazi karundura, Hamisa Mobeto. Zari yaje kubivumbura afata icyemezo cyo kumusiga.
Bagitangira gukundana Diamond yifashishije Hamisa mu mashusho y'indirimbo yitwa 'Salome'
Uyu akaba yarakoreshejwe mu mashusho y' indirimbo Diamond Platinumz yakoranye na Rayvanny, Salome. Zari yamubajije impamvu akomeza kumwikubaho, Diamond amusubiza ko nta rukundo bafitanye ahubwo ari ibijyanye n' indirimbo bari gukoraho.
Hamisa arikumwe n'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz
Hamisa Mobeto yaje kwibaruka umwana, Diamond aramwigarama, ariko nyuma yaje gutangaza ko ari uwe. Ibyo byose byatumye Zari afata icyemezo cyo gutandukana na we.
7. Tanasha Donna
Diamond Platinumz yakomeje urugendo rutamworoheye rw' urukundo. Yajyiye mu rukundo n' Umunyakenyakazi, Tanasha Donna aka ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo muri icyo gihugu. Aba bombi baryohewe n'urukundo dore ko batasibaga kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye.
Baje no kubyarana umwana w' umuhungu bamwita Naseeb Junior. Urwabo na bo rwaje gushwenyuka. Muri Gashyantare 2020 nibwo bemeje ko bamaze gutandukana.
Tanasha Donna yakundanye na Diamond igihe kitari gito birangirira mu marira
Nyuma yo gutandukana na we, inkuru yuko Diamond Platinumz yaba ari mu rukundo n'uwo yasinyishije mu nzu ye ifasha abahanzi ya WCB, ari we Zuchu yatangiye gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania.
Batandukanye nabo babyaranye umwana w'umuhungu
Aba nibo bagore b'ibyamamarekazi Diamond Platnumz yaterese bikarangirira mu marira. Aha kandi ntihabarizwamo umuhanzikazi Zuchu uherutse gutangaza ko yatandukanye nawe kuko byaje kumenyekana ko mu byukuri aba bombi batakundanaga ahubwo byari uburyo bakoresheje kugirango bakomeze kuvugwa cyane no gucuruza ibihangano byabo (Publicist Strategie).