Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo, Merard Mpabwanamaguru ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro kwizihiza uyu munsi.
Mpabwanamaguru Merard yasabye abagore bo mu Mujyi wa Kigali kurushaho kwitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga mu iterambere cyane ko abagore usanga bakiri bake muri uru rwego.
Ati 'Uyu munsi rero twongeye kuzirikana no guha Agaciro Ibikorwa by'Indashyikirwa mu Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya bikorwa n'Abagore mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Karere ka Kicukiro kubera ko bifite uruhare rufatika mu kwihutisha umuvuduko w'iterambere turimo.'
Yakomeje abasaba kugira uruhare mu bikorwa by'ikoranabuhanga bigamije iterambere rusange ndetse no guharanira kwigira binyuze muri gahunda zitandukanye zishyirwaho na guverinoma y'u Rwanda.
Ati 'Turashishikariza Abagore gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by'Ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyacu cyabahaye mu burezi kuri bose, abana b'Abakobwa bakitabira kwiga Ubumenyi Ngiro, Siyansi, Imibare ndetse n'Ikoranabuhanga.'
Yongeye gukangurira abanya-Kigali kuzirikana no kwita kuri gahunda za Leta zirimo n'ihame ry'uburinganire, kwitabira umugoroba w'ababyeyi no kwirinda amakimbirane nk'intandaro y'ubukene mu miryango.
Ubundi umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wagiye ho mu 1972 ushyizweho n'Umuryango w'Abibumbye hagamijwe guha agaciro ibikorwa byiza n'Umusaruro bigenda bigerwaho n'Umugore mu buzima bwa buri munsi haba mu Bukungu, Imibereho Myiza, Umuco, Iterambere n'ibindi.
Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ntawe uhejwe, Guhanga Udushya n'Ikoranabuhanga biteza imbere Uburinganire'.
Kuri uyu munsi kandi mu Karere ka Kicukiro abagore bafite ubushobozi buciriritse bibumbiye mu matsinda y'ubucuruzi bahawe inkunga yo kubafasha mu bikorwa byabo yatanzwe n'umuryango AMERWA mu gihe abahagarariye imigoroba y'imiryango nabo bahabwa telefone zigezweho zo kubafasha mu ihererekanyamakuru.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yagaragaje ko mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bari n'abategarugori ndetse no kubafasha kwiteza imbere, hashyizweho ba Ambasaderi 'Digital Ambassadors' bigishije abaturage 3.343 gukoresha mudasobwa na telefone.
Yagaragaje ko kandi abagore 515 bo mu Karere ka Kicukiro bahuguwe gukoresha mudasobwa mu gihe n'urubyiruko rufite ubumuga 179 rugizwe n'igitsinagore 92 rwahuguwe gukoresha mudasobwa.