Abahanzi batumiwe muri Kigali Jazz Junction b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye Iwacu+250 Sonatubes mu Mujyi wa Kigali. Aba bahanzi basangiye icyo kunywa, ababishoboye barifotozanya. Levixone yageze ahabereye iki gikorwa ariko ntiyahatinda mu gihe Alyn Sano atigeze ahakandagira.

Wyre, Daddy Andre na Levixone bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction, ku wa  29 Werurwe.

Bategerejwe mu gitaramo kiba ku wa 31 Werurwe 2023. Ni igitaramo bari buhuriremo n'umuhanzikazi Aline Shengero Sano [Alyn Sano]. Kirabera muri Camp Kigali.

Daddy Andre ni ubwa mbere akandagiye mu Rwanda aje kuharirimbira, mu gihe Levixone na Wyre atari ku nshuro ya mbere.

Wyre uri mu batumiwe muri Kigali Jazz Junction amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.

Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise "Definition of a Lovechild" yakoze mu 2006 na 'Ten Years Wiser' yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Sina Makosa', 'Fire Anthem' yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, 'Nakupenda Pia', 'Mimi naye', 'Dancehall Party' 'She say dat' yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.

Daddy Andre nawe ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, uretse kuririmba atunganya indirimbo. Yavutse mu 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk'izina ry'ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y'amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sikikukweeka', 'Tugende Mu Church' n'izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n'abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw'impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

Levixone ufite 'mama we' ukomoka mu Rwanda na se w'Umugande, nawe ategerejwe muri Kigali Jazz Junction.

Levixone uzwi mu ndirimbo nka 'Turn the replay' aheruka i Kigali mu giterane gikomeye 'Revival Conference', cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w'abana icumi.

Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe

Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko bakamwishyura, atungurwa n'uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira no kubyina.

Uyu musore afite impano yo gukina umupira w'amaguru yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza ayisumbuye kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite impano yo kuririmba.

Yakoze indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay, Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n'izindi nyinshi.

Umuhanzikazu Alyn sano uzahurira mu gitaramo n'aba bahanzi  yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018 mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Naremewe Wowe' n'izindi.

Avuka ari uwa gatatu mu muryango w'abana batanu. Ahuza amateka n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Iki gitaramo aba bahanzi bose bagiye guhuriramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.

Kwinjira ahasanzwe ni 10 000 Frw, 15 000 Frw muri VIP  , 35 000 Frw  muri VIP naho ameza ya VVIP y'abantu umunani ni 250  000 Frw.

Wyre yari yahuje urugwiro na Higa Sharon uzwi mu kubyina no kuvanga imiziki Daddy Andre na Higa Sharon basuhuzanya Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abantu batandukanye Wyre ari mu Rwanda DJ Clara niwe wavangaga imiziki asusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa Daddy Andre aganira n'umwe mu bari ku mezi yari yagenewe abahanzi Daddy Andre ari mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba Wyre na Daddy Andre baganira Aba bahanzi bari barindiwe umutekano Phil Peter ni umwe mu bageze ahabereye iki gikorwa Higa Sharon asabana n'aba bahanzi. Uyu mukobwa ni nawe wari MC Wyre yari yanyuzwe n'ubwiza bw'abanyarwandakazi Ababishoboye bafataga amafoto y'urwibutso Daddy Andre yifotozanyije n'abakunzi be Daddy Andre na Phil Peter bafatanye ifoto y'urwibutso Phil Peter ni uku yaserutse aje muri iki gikorwa Icyo kurya no kunywa cyari gihari ku bwinshi 

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bahanzi bari kumwe n'abafana babo

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127655/abahanzi-batumiwe-muri-kigali-jazz-junction-basabanye-nabakunzi-babo-amafoto-127655.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)