Abahungu ba Zari basutse amarira ubwo bari basuye se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwihangana byabananiye ubwo abahungu batatu ba Zari yabyaranye na Ivan Semwanga bari basuye igituro cya se maze basuka amarira.

Uyu mugabo w'umugande yitabye Imana muri 2017 akaba yarasize abana batatu b'abahungu yabyaranye na Zari Hassan umuherwekazi w'umugande usigaye wibera muri Afurika y'Epfo.

Yitabye Imana abana be bakiri bato azize impanuka aho umukuru yari afite imyaka 13.

Nyuma y'imyaka hafi 6 yitabye Imana, Zari Hassan yatwaye aba bahungu gusura imva ya se.

Bafashwe n'ikinia maze kwihangana birabananira, nyina arabahoza. Mu mashusho Zari yashyize hanze basuye igituro cya se, yaherekejwe n'amagambo agira ati "biraza kumera neza bahungu banjye."

Yitabye Imana atakibana na Zari kuko bari barahanye gatanya muri 2013. Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu babyaranye.

Abahungu ba Zari bafashwe n'ikiniga ubwo bari basuye imva ya se



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahungu-ba-zari-basutse-amarira-ubwo-bari-basuye-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)