Abakinnyi 2 ba Rayon Sports, umwe wa APR FC mu 8 batemerewe gukina umunsi wa 23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 23 ari nabwo izahita ihagarara kubera ikipe y'igihugu izahita ijya kwitegura Benin, abakinnyi 8 ntabwo bemerewe gukina iyi mikino y'umunsi wa 23.

Umunsi wa 23 uzakinwa ejo ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe aho hazaba imikino 2 Gasogi United izakira Rwamagana City ni mu gihe Rutsiro FC izakira Espoir FC.

Izakomeza ku wa Gatandatu hakinwa imikino 3 harimo uwo Marines izakiramo APR FC ni mu gihe ku Cyumweru hazaba indi mikino 3 harimo uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports.

Iyi mikino y'umunsi wa 23, abakinnyi 8 bakaba ari bo batemerewe kuyikina aho harimo babiri ba Rayon Sports, Musa Esenu wabonye ikarita itukura ku mukino uheruka, na Mitima Issac wujuje amakarita y'imihondo 3.

Mugisha Bonheur kandi wa APR FC na we yujuje amakarita 3 y'imihondo. Uru rutonde kandi hariho abandi bakinnyi 2 batazakina kubera ko babonye amakarita y'imituku ari bo Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports na Nshimiyimana Abdou wa Etincelles FC, abandi bose ni ukubera ko bujuje amakarita y'imihondo 3.

Gahunda y'umunsi wa 23

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023

Gasogi United vs Rwamagana City
Rutsiro FC vs Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023

Bugesera FC vs Police FC
Mukura VS&L vs Sunrise FC
Marines FC vs APR FC

Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

AS Kigali vs Rayon Sports
Musanze FC vs Gorilla FC
Etincelles FC vs Kiyovu Sports

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 23

Mugisha Bonheur (APR FC)
Nshimirimana Ismail (Kiyovu Sports)
Mitima Isaac (Rayon Sports)
Musa Esenu (Rayon Sports)
Nshimiyimana Abdou (Etincelles)
Harerimana Obed (Musanze FC)
Babuwa Samson (Sunrise FC)
Rurangwa Mossi (Police FC)

Mitima Isaac yujuje amakarita 3 y'imihondo
Musa Esenu yabonye ikarita itukura ku mukino uheruka
Mugisha Bonheur wa APR FC yujuje amakarita 3 y'imihondo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-2-ba-rayon-sports-umwe-wa-apr-fc-mu-8-batemerewe-gukina-umunsi-wa-23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)