Benshi bibaza ibiba bigize inzoga kuko abafata agasembuye bavuga ko habamo umunezero, ukuri, gutinyuka, ibyishimo hari n'abagasoma bagatangira kuvuga indimi z'amahanga, gusa na none ariko ngo "uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo", ari na yo mpamvu hari bamwe mu bakinnyi bahisemo kuyigendera kure.
Buri muntu wese agira impamvu ituma anywa inzoga cyangwa akora ikintu runaka gusa benshi mu kwishimisha bafata umwanya bagasohoka bagafata no kuri ka manyinya.
Wenda uretse iwacu byananiranye aho umukinnyi atagira igihe cyo anyweraho ashobora no kujya ku myitozo yagasomye ariko ahandi nk'i Burayi, abakinnyi bajya mu kwishimisha iyo umwaka w'imikino urangiye ari na bwo bakora ibyo bifuza byose cyane ko ari na yo mpamvu habaho pre-season aho abatoza babakamura ibyo bari bamazemo iminsi imibiri ya bo igasubira ku murongo.
Gusa ku rundi ruhande hari abakinnyi bafata imibiri ya bo nk'urusengero ku buryo bawitaho bishoboka byose, mu byo birinze hakaba harimo no kugendera kure icyiswe inzoga.
Abakinnyi batanywa inzoga bo ni benshi, ariko tugiye kurebera hamwe amazina 5 azwi muri ruhago ku Isi ariko bakaba batanywa inzoga, mu bibatwarira umwanya bishimisha inzoga zo ntizibamo.
James Milner - Lierpool
Ni umwongereza w'imyaka 36 ukina mu kibuga hagati muri Liverpool, uyu mukinnyi ntabwo yigeze anywa inzoga. Paul Webster wahoze ari umuganga wa Manchester City yavuze ko kuba uyu mukinnyi atanywa inzoga ari cyo cyamufashije kuba ku myaka 36 agikina ku rwego rwo hejuru.
Declan Rice - West Ham United
Ni umukinnyi ukiri muto na we ni umwongereza, akina mu kibuga hagati muri West Ham United.
Uyu musore w'imyaka 24 abantu benshi ngo batungurwa no kuba mu buzima atarakoza icyitwa inzoga mu kanwa ke. Muri 2021 ubwo yaganiraga na Talksports yavuze ko adakunda impumuro ya zo ari na yo atigeze azisomaho.
Gareth Bale
Ni rutahizamu ukomoka muri Wales uheruka guhagarika gukina umupira w'amaguru muri uyu mwaka ku myaka 33.
Uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka Tottenham, Real Madrid avuga ari uko yahisemo kutazinywa ariko yigeze gusomaho yumva ziramubihiye ahita arahira kutazongera kuzinywaho.
Harry Kane - Tottenham
Ni rutahizamu w'umwongereza na we ntajya anywa inzoga, yavuze ko icyumweru cye aba ahuze arimo yita ku kazi yirinda icyatuma asubira inyuma ari na yo mpamvu agendera kure inzoga.
Ikinyamakuru Marca muri 2017 cyatangaje ko uyu rutahizamu atarasoma ku nzoga ariko ngo afite intego ku umunsi ikipe ye ya Tottenham yagize igikombe itwara azasinda, gusa ntaragira ayo mahirwe.
Cristiano Ronaldo - Al Nassr
Ni kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr muri Saudi Arabia, kuva se yakwitaba Imana akiri umwana yahise yanga inzoga n'igisa na zo cyose, avuga ko atazigera azinywa.
Gusa uyu mukinnyi yavuze ko muri 2016 ubwo bari bamaze kwegukana igikombe cy'u Burayi (Euro 2016) yanyweye akarahure ka champagne ahita asinda kuva icyo gihe ntarongera kuzinywa.
Ati "cyari igikombe cy'ingenzi mu rugendo rwanjye rwa ruhago. Narasetse, nararize, nanyweyo inzoga. Kuri uriya mukino nararize cyane, nyuma y'umukino turimo twishimira intsinzi nanyweye ikirahure cya champagne. Sinywa inzoga ariko uriya munsi wari wihariye."
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-5-ba-ruhago-bazirana-n-agasembuye-n-impamvu-ya-byo-amafoto