Abakorera mu gakiriro ka Nyagatare  babangamiwe no kutagira umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakorera mu gakiriro ka Nyagatare barinubira kuba iyo bijyeze ku mugoroba haba hataka, bakaba bafite impungenge ko bashobora kwibwa ibikoresho byabo.

Uhajyeze mu masaha yo ku manwa, ntiwamenya ko iyo bwije abahakorera bataha batizeye umutekano w'ibyabo, kuko amamashini asudira n'atunganya imbaho muri aka gakiriro byose biba bikoresha amashanyarazi.

Abakorera mu gakiriro k'akarere ka Nyagatare, bavuga ko kuba badacanirwa amashanyarazi ngo arare yaka, ari ikibazo gikomeye, basanga igihe cyose cyatuma bibwa ibyabo bakorera muriaka gakiriro.

Umwe Ati 'Amatara arimo ariko ntacyo amaze. Dusigamo ibikoresho byacu nk'uku hijimye isaha ku isaha uwajyamo yatwara ibyo ashaka, agaca hirya akagenda.'

Undi yungamo ati 'Nk'aha dufitemo kashipawa imwe, icyo badufasha byibuze buri kibanza bagashyizeho kashipawa yacyo, ku buryo wa muntu ugikodesha nakenera kugira ibyo akora akoresheje umuriro bizabasha kumworohera.'

Umwe mu bacunga umutekano muri aka gakiriro, yemeza ko bigoye gucunga umutekano ahantu hari umwijima, kuko amatara abaye yaka byabafasha gukumira abashobora kuza kuhiba.

Ati 'Nonese niba tuharinda hatubakiye urumva nta mpungenge wagira? Uwaza inyuma y'icyo kizu ntabwo yakugirira nabi, urumva ko ari ikibazo rero.'

Ni ikibazo bwana MATSIKO Gonzague,umuyobozi w' akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko Akarere katari kazi, ko ariko ku bufatanye na REG bagiye kugikemura .

Ati 'Ubuyobozi bwa kariya gakiriro bwari butaratubwira ko ari ikibazo bafite, ariko turagikurikirana. Dufite ishami rya REG rikorera mu Karere kacu twafatanya noneho hakabaho kugenzura tukamenya ngo ikibazo ni ikihe? Niba ari n'ikibazo cya tekinike cyaba kirimo, tugafatanya na REG kugira ngo icyo kibazo gikemuke.'

Aka Gakiriro kubatse mu rwego rwo gukura abantu benshi mu bwigunge n'ubushomeri, babinyujije mu mishinga mito n'iciriritse, ariko kuba barahawe kashiPawa imwe kandi byagera ku mugoroba umuriro bakawuzimya, bikomeje guteza ibibazo bitakabaye bikiboneka mu mujyi wa Nyagatare watoranyijwe nk'umwe mu yunganira uwa Kigali.

Valens NZABONIMANA 

The post Abakorera mu gakiriro ka Nyagatare  babangamiwe no kutagira umuriro appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/06/abakorera-mu-gakiriro-ka-nyagatare-babangamiwe-no-kutagira-umuriro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakorera-mu-gakiriro-ka-nyagatare-babangamiwe-no-kutagira-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)