Abakoresha utumashini twumutsa inzara bashobora gufunga imiryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashasti bwagaragaje ko umwanya umuntu amara yicaye yashyize ikiganza muri iyi mashini yumutsa inzara, bituma uturemangingo tw'amaraso dupfa bikaba byamuviramo kurwara kanseri y'uruhu.

Abashakashatsi ku bijyanye n'uruhu bo mu ishuri rya University of California San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuga ko iminota 20 umara washyize ikiganza cyawe muri iyi mashini, hafi 30% by'uturemangingo tw'amaraso dupfa, wakongera kugishyiramo indi minota 20, hafi 70 % byatwo bikangirika.

Ku wa 11 Werurwe 2023 nibwo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge (RSB), cyashyize hanze itangazo risaba abakoresha utu tumashini kwihutira kudupimisha kugira ngo harebwe niba twujuje ubuziranenge nta ngaruka dushobora guteza ku buzima bw'abantu.

RSB isanzwe ifite laboratwari ipimiramo ubuziranenge bw'ibikoresho bitandukanye birimo n'utu tumashini.

Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, yabwiye The Newtimes ko iki gikorwa cyakozwe kugira ngo barengere ubuzima bw'abakoresha utu tumashini.

Ati 'Abakora ubu bucuruzi bakwiye kumva ko icyo tugamije ari ukurinda ubuzima bw'abakiliya babo kandi bakwiye kubahiriza amabwiriza.'

Abasanzwe bakoresha utu tumashini bo bavuga ko iki kigo kitabasobanuriye neza ibikenewe byose ngo bakomeze gukora neza.

Umwe ukorera muri KBC yavuze ko babonye abantu baza kubabwira ko bakwiye gupimisha imashini gusa batabasobanuriye byinshi kugira ngo bamenye ibikwiye gukorwa.

Ati 'Hari abantu batambutse hano bavuga ngo dukwiye gupimisha imashani ariko ntabwo badusobanuriye ngo tuzapimishiriza he, bizagenda bite, ubu ntituzi ngo imashini yujuje ubuziranenge iyo ari yo.'

Yakomeje avuga ko nibikomeza gukorwa mu buryo nk'ubu bizatuma hari abakiliya batakaza kuko nabo basoma itangazo bagahita baryubahiriza.

Ati 'Niba itangazo risohotse riri hanze n'abakiliya bararisoma ku buryo mu minsi iri imbere bashobora gutangira kudakoresha izi mashini, bagasiga ibisanzwe kandi isanzwe ni 2000Frw mu gihe iyi yo mu mashini ari 5000Frw.'

Imaniriho ukorera mu Mujyi rwagati na we yavuze ko kuba aya mabwiriza batari kuyasobanurirwa bishobora gutuma bafunga imiryango.

Ati 'Ubundi niba nkoreye umuntu ujya mu mashini amaguru n'amaboko ni 10 000Frw ubwo baba batanu ku munsi ni 50 000Frw, ubwo ninjya ku zisanzwe najya nkorera abo ngacyura 10 000Frw, ni ugufunga ntabwo ayo mafaranga wayakorera.'

RSB igiye kujya ifatanya n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB mu kugenzura imashini zujuje ubuziranenge ndetse no kureba ko izinjijwe mu gihugu zose zapimwe.

RSB yasabye abakoresha utu tumashini kudupimisha kugira ngo harebwe ubuziranenge bwatwo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-utumashini-twumutsa-inzara-bashobora-gufunga-imiryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)