Abakunzi b'ikiganiro cy'imikino Urukiko rw'Ubujurire gitambuka kuri Fine FM, basuye abarwayi batishoboye bari mu bitaro bya Masaka.
Ni igikorwa cyabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023.
Ni igikorwa cyateguwe n'itsinda ry'abakunzi b'iki kiganiro riyobowe na Ntakirutimana Blandine ku bufatanye n'iyi radio by'umwihariko abanyamakuru bakora muri iki kiganiro.
Iki gikorwa cyo gusura abarwayi bari mu bitaro bya Masaka ntabwo bagiye imbokoboko gusa ahubwo bari bitwaje ibyo gufasha aba barwayi birimo amata, ibikoresho by'isuku bitandukanye bifasha aba barwayi batishoboye.
Dukuzimana Jean de Dieu [Jado Dukuze], ni we munyamakuru wari waje ahagarariye bagenzi be ari we wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko iki gikorwa kitarangiriye Masaka kuko abakunzi b'iki kiganiro bazakomeza gukora ibikorwa byo gufasha abababaye.
Ati "Ni igikorwa cyiza bakoze kandi ni igikorwa kitarangiriye aha kuko hari n'ibindi bikorwa by'urukundo bizakomeza kuranga abakunzi b'Urukiko rw'Ubujurire mu rwego rwo gukomeza kuba hafi no gufasha abababaye."
Ikiganiro Urukiko rw'Ubujurire gitambuka kuri Fine FM kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 10h-13h, ni ikiganiro gikunzwe na benshi. Gikorwa n'abanyamakuru Sam Karenzi akaba umuyobozi w'iyi radio, Jado Dukuze, Niyibizi Aime na Muramira François Regis.