Abanya Benin bari gusubiranamo kubera umukino n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aravuga ko abashinzwe umupira muri Benin batari kumvikana ku cyemezo cyo kuza mu Rwanda gukina umukino wa kane wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2024.

Bamwe mu bayobozi ba Leta ya Bénin, bashaka ko ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru 'Les Guépards' yerekeza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, abandi benshi mu bayobora umupira bo ntibabikozwa ndetse ngo barifuza ko iyi kipe ikorera imyitozo i Cotonou muri iki gihugu.

Ibyo biri kuba Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF,igicecetse aho itarahindura umwanzuro yafashe w'uko u Rwanda rugomba gukinira imikino yombi i Cotonou muri Bénin.

Amavubi yo yamaze kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ndetse biteganyijwe ko akorera imyitozo kuri stade ya Pele Kigali Stadium uyu munsi.

CAF ntacyo iratangaz kuri uyu mukino wo kwishyura na Bénin uzaba tariki 27 Werurwe 2023.

Yaba Amavubi na Benin bose bari mu gihirahiro ndetse ntibizwi neza abazafata indege kugira ngo bajye gukina uyu mukino.

FERWAFA yabwiye CAF ko itakinira umukino wo kwishyura i Cotonou cyane ko biri mu burenganzira bw'igihugu kwishakira stade yakiriraho umukino.

U Rwanda rufite amanota abiri ku icyenda, mu gihe Bénin ifite inota rimwe mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri tsinda rya L.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanya-benin-bari-gusubiranamo-kubera-umukino-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)