Mu gace kitwa Thika muri Kenya ingendo zahagaze ndetse akavuyo kararota ubwo ikamyo yari itwaye ibishyimbo yakoraga impanuka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023.
Ikinyamakuri Kenyan Post kivuga ko iyi modoka ikimara gukora impanuka,abaturage amagana bahise bahurura batangira kuyoragura ibishyimbo,abafite imbaraga bagaterura imifuka minini yuzuye bakajya guhisha.
Ibintu ngo byarushijeho gukomera ubwo abamotari bahagaritse akazi ko gutwara abagenzi bahita batangira gutunda imifuka y'ibishyimbo by'iyi kamyo bajyana mu mazu.
Iki kinyamakuru kivuga ko abadashoboye kwikorera ibiro byinshi bazanye ibikapu n'udufuka duto barayoragura karahava.
Icyakora ngo haje kwitabazwa polisi ikoma mu nkokora iki gikorwa abaturage bataramara iyi myaka.
Ibi bibaye mu gihe muri Kenya hari kuvugwa inzara idasanzwe aho byabaye ngombwa ko leta isaba abaturage gucika ku ifu y'ibigori yabuze ku isoko bagashaka ibindi barya.
Imyigaragambyo irarimbanyije muri Kenya kubera ibibazo bitandukanye ndetse ngo n'icy'inzara kiri mu bitumye benshi bari kwirara mu mihanda.