Mu bazagezwaho ibyo bihembo harimo Dr. Goodluck Jonathan wahoze ayobora Nigeria, John Pombe Magufuli wahoze ayobora Tanzania, Lt. Gen. Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana, Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor n'abandi.
Ibi bihembo bizatangirwa muri Kigali Marriott Hotel kuwa 1 Mata 2023, mu muhango uzagaragarizwamo ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubudasa n'umwihariko w'umuco nyafurika.
Heritage Times (HT) itegura ibi bihembo, yatangaje ko ari umwanya wo guha agaciro no gushimira Abanyafurika bo mu nzego zitandukanye, bakoze ibikorwa by'indashyigikirwa bigamije kuzamura umugabane.
Ni ibihembo bireba Abanyafurika barimo n'ababa mu mahanga, mu nzego zose zirimo ubucuruzi, politiki, ibikorwa by'ubugiraneza, imyidagaduro, ubuvanganzo, Umuco, ikoranabuhanga, siyansi no guhanga udushya.
Nka Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria hagati ya 2010-2015, azashimirwa uburyo ari we Perezida wa mbere wa Nigeria wemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, akabuha abatavuga rumwe na we ubwo yatsindwaga mu matora ya 2015.
Guverinoma ye kandi ni yo yazamuye inzobere mu bukungu ziri gufasha Afurika mu iterambere nka Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) na Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi (WTO).
Ian Khama azashimirwa umuhate we mu guharanira uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko. Abinyujije mu muryango yashinze, SKI Khama Foundation, yafashije urubyiruko arwongerera ubushobozi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, siporo n'ibindi.
John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania, azahabwa igihembo cy'umuntu waharaniye impinduka abinyujije mu miyoborere, agamije guhashya ibibazo byari byugarije igihugu cye birimo ruswa, imitangire mibi ya serivisi, gusesagura umutungo wa Leta n'ibindi.
Umunyarwandakazi Christelle Kwizera azahemberwa ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage binyuze mu muryango yashinze 'Water Access Rwanda'.
Biteganyijwe ko hazahembwa abandi barimo Victoria Nalongo Namusisi, washinze umuryango ufasha wiswe Bright Kids Uganda akaba ari n'umunyamakuru wa mbere wa siporo muri Uganda; Engr. Simbi Kesiye Wabote, uyobora ikigo cy'Iterambere muri Nigeria, Umunyamategeko wo muri Kenya Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, Sir Benedict Peters uyobora Ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli muri Nigeria Aiteo Group; Dr. Ifie Sekibo uyobora ikigo African Chairman of International Energy Insurance (IEI).
Hazahembwa kandi Olumide Akpata Esq wahoze ari Perezida w'Urugaga rw'Abavoka muri Nigeria, Hajiya Hafsat Kolere Buni, umugore w'uwahoze ari Guverineri wa Yobe muri Nigeria, Fred Swaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University mu gihe itsinda ry'abana b'ababyinnyi ryo muri Uganda 'Triple Ghetto Kids' naryo rizashimirwa.
Kwitabira uyu muhango bizasaba gutumirwa cyangwa kwiyandikisha nyuma yo gusura urubuga www.theheritagetimes.com/afriheritage
U Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire ibi birori kubera imbaraga rukomeje gushyira mu iterambere, ku buryo rwamaze kuba icyitegererezo kuri benshi.