Ni ubutumwa bwatanzwe n'inzego zitandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe ubwo ku rwego rw'igihugu hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Uyu munsi wizihiriwe mu Kagari ka Balija mu Murenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare , mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri Stade ya Nyagatare.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire'.
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, avuga ko amahirwe u Rwanda rwahaye abagore bagomba kuyabyaza umusaruro .
Ati ''Tugomba kuzirikana ishema, ubuhangange n'imbaraga z'umugore, aho duha agaciro uruhare rw'umugore mu ngeri zose z'ubuzimabwa muntu''.
Nyirajyambere yashimiye Leta y'u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda zitanga amahirwe angana ku bagore n'abagabo.
Candari Peninna, umwe mu bagore babohoye igihugu, yatanze ubuhamya bw'ukuntu nyuma y'urwo rugamba yakomeje gukora ibikorwa byo kubaka igihugu, asaba abagore bitabiriye ibi birori guhangana no kwigobotora ubukene.
Ati ''Reka mbasabe, imbunda twazivuyemo reka turwane n'ubukene twiteza imbere''.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashishikarije abagore n'abakobwa kwivana mu bukene, baharanira gukoresha ikoranabuhanga kuko ariho isi iri kwerekeza.
Ati ''Kuba ufite telefone nk'igikoresho cya mbere cy'ibanze, biguhesha amahirwe muri iyi si tugezemo, mu iterambere tugezemo ry'igihugu''.
Yatanze ubu butumwa mu gihe ubushakashatsi bwo muri 2020 bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bushingiye ku buzima, bugaragaza ko abagore n'abakobwa bari hagati y'imyaka 15-49 bo mu Rwanda bafite telefone ngendwanwa ari 48%, mu gihe abagabo ari 62%.
Ntabwo mu ikorershwa rya telefone ari ho abagore bari inyuma gusa, ahubwo no mu rindi koranabuhanga usanga bakiri inyuma, bagashishikarizwa kuryiga no kurikoresha kuko bizabahesha amahirwe yo kwihangira imirimo no kumenyekanisha ibyo bakora.
Niho Minisitiri Paula Ingabire yahereye avuga ko bakwiriye gukanguka, bakumva ko amahirwe ikoranabuhanga ritanga ari ubundi buryo bwo kwihangira imirimo, bakava mu bukene.
Muri uyu muhango kandi habereyemo ibikorwa bitandukanye, aho Inama y'Igihugu y'Abagore ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo, yaremeye imwe mu miryango y'abagore itishoboye yo mu Karere ka Nyagatare, hatangwa inka 40, gaz 20 zo gutekesha n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira abaremewe, kugira ngo bahereye kuri ibyo bahawe biteze imbere.
Naho binyuze mu bukangurambaga bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abagore kandi, imiryango 15 yo mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, yasezeranye imbere y'amategeko, mu rwego rwo guha abagore uburenganzira bwuzuye no gukumira amakimbirane yo mu miryango.