Mu bambitswe imidali y'ishimwe harimo abapolisi 239 bagize itsinda RWAFPU-1 rikorera mu mujyi wa Malakal, mu gace ka Upper Nile muri Sudani y'Epfo aho bari mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).
Abandi ni abapolisi 184, bakorera ahitwa Kaga Bandoro, mu Ntara ya Nana Gribizi barimo 180 bagize itsinda RWAFPU-II ndetse n'abapolisi bane bakora akazi k'ubujyanama, mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).
Imihango yo kubashyikiriza imidali yayobowe na ba Komiseri ba Polisi y'Umuryango w'Abibumbye; Christine Fossen muri Sudani y'Epfo na Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu uyobora Polisi ya Loni muri Repubulika ya Centrafrique.
Ni ibirori byari byitabiriwe n'abandi bapolisi, abasirikare n'abasivile baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro, abayobozi muri Guverinoma n'abaturage ba Sudani y'Epfo na Centrafrique.
Amatsinda yombi y'abapolisi b'u Rwanda yoherejwe muri ibyo bihugu mu bikorwa byo kurinda abasivile, gufasha mu kugarura amahoro n'umutekano muri ibyo bihugu, gukurikirana no gukora iperereza ku ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro ndetse n'izindi nshingano nko guherekeza abayobozi.
Madamu Fossen yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake budashidikanywaho mu kubungabunga amahoro cyane cyane muri Sudani y'Epfo, anashimira abapolisi bambitswe imidari ku muhate n'ubwitange bagaragaje.
Yagize ati "Uyu munsi twishimiye kandi tuzirikana umuhate n'ubwitange mugaragaza mu guharanira amahoro. Mwagize uruhare rukomeye mu bikorwa by'umutekano w'abaturage kandi mukomeza kuwubungabunga mukora amarondo amanywa n'ijoro murinda umutekano w'inkambi z'abavanywe mu byabo n'intambara."
Yunzemo ati "Mwagize kandi uruhare rukomeye mu kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko, kurinda ituze rusange n'umutekano, gukumira ubugizi bwa nabi ku nkambi z'impunzi no gutanga uburyo bwo kubaka icyizere ku mpunzi mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ngo zabo."
Umuyobozi w'itsinda Rwanda FPU-1, Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Nirere Ngendahimana, yashimiye abaturage ba Malakal ku bufatanye bagaragarije itsinda ayoboye mu kubungabunga amahoro.
Yagize ati "Twagiranye umubano mwiza n'abaturage ba Malakal cyane cyane abo mu bice dukoreramo. Turashimira UNMISS n'ubuyobozi bwa Sudani y'Epfo ku nkunga yabo n'uburyo badufasha mu kubungabunga umutekano w'abaturage."
U Rwanda rwohereje itsinda rya mbere ry'abapolisi (FPU-1) muri Malakal mu 2015. Abapolisi bambitswe imidali kuri uyu munsi bagize itsinda rya karindwi ryoherejwe muri Mata umwaka ushize.
Mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, uyobora Polisi y'Umuryango w'Abibumbye muri icyo gihugu, yashimiye abapolisi bambitswe imidari ku bwitange bwabaranze mu kurengera ikiremwamuntu.
Yagize ati " Ndabashimira ko mwagaragaje ubwitange mu kazi kanyu ka buri munsi murinda abaturage bavanywe mu byabo n'intambara."
Yakomeje abibutsa ko aho bari hose bakwiye guharanira guhora bahesha ishema igihugu cy'ababyaye.
Umuyobozi w'Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali, Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo, yashimiye ubuyobozi bwa Minusca butahwemye kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati "Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bw'umuryango w'abibumbye muri Centrafrique butahwemye kutuba hafi, haba mu buryo bw'imikoranire myiza ndetse no kuzuzanya biganisha mu kurinda abaturage no kugarura ituze n'umutekano"
Uretse gucunga umutekano, Itsinda RWAFPU-2 ryakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo kubagezaho ibikoresho by'ubuhinzi n'imbuto yo gutera, cyane cyane ku baturage bakuwe mu byabo n'intambara bari mu nkambi ya Razaret.
Batanze kandi serivisi z'ubuvuzi ku buntu ku bagera kuri 380, banatera ibiti mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije.