Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru kashyizweho n'Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005, rishyiraho kandi rigenga Inzego z'Imitegekere y'Igihugu.Â
Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y'icyahoze ari Akarere ka Bugarura n'Imirenge 3 y'icyahoze ari Akarere ka Bukamba.
Ni kamwe mu turere twabereyemo ibitaramo by'umuziki bikomeye nka Primus Guma Guma Super Stars n'ibindi, ndetse haberaga ijonjora rya Nyampinga w'u Rwanda.
Ni akarere kazwi cyane mu Rwanda, ahanini binaturutse ku kuba ari yo nzira ba mukerarugendo bifashisha basura ibyiza bitatse u Rwanda n'ibindi.
Kuri ubu uruganda rwa Skol ruratangaza ko rukomeje ibitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda bizwi nka 'Nyega Nyega', hagamijwe kumenyekanisha ikinyobwa cya Skol Lager.
Ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 no ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, guhera saa cyenda z'amanywa kuri sitade Ubworoherane.
Byatumiwemo Orchestre Impala, umuhanzikazi Marina, Bushali, Papa Cyangwe ndetse na Mr Kagame.
Ibi bitaramo bigiye kubera i Musanze, nyuma y'uko aba bahanzi batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Muhanga mu byumweru bibiri bishize.
Mu baririmbiye i Muhanga ntabwo Marina arimo kubera ko atari kuri gahunda. Yanditse kuri konti ya Instagram ateguza abafana be n'abakunzi be kutazacikwa n'iki gitaramo. Kwinjira muri ibi bitaramo, usabwa kugura Skol Lager 2 ku mafaranga 1000 Frw.Â
Ibitaramo bya SKOL bigiye gukomereza i Musanze nyuma yo kuva i Muhanga Â
Marina uzwi mu ndirimbo nka 'Ni wowe', 'Ok' yakoranye na Li John ategerejwe mu Karere ka Musanze Â
Impala nazo ziri mu bagiye kuririmbira i Musanze
Umuririmbyi Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye nka Mibirizi agiye kongera gutaramira abakunzi beÂ
Joselyne, umwe mu bahanzikazi babarizwa muri Orchestre Impala-Ibyishimo byari byose kuri we ubwo bataramiraga i Muhanga mu bitaramo bya Skol
Umuraperi Papa Cyangwe yifashishije indirimbo ze zakunzwe yacanye umucyo i Muhanga mu gitaramo giheruka
Umuhanzi Mr Kagame, byageze aho yikura umwenda wo hejuru yari yambaye ubwo yari ku rubyiniro i MuhangaÂ
Ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha birushijeho inzoga ya Skol LagerÂ
Bushali imbere y'abakunzi be mu Karere ka Muhanga Â
Ibi bitaramo bihuza abantu banyuranye, binyuze mu kubegereza ibinyobwa bya SKOL