Ni igikorwa cyateguwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) ku bufatanye na Sosiyete y'Itumanaho, Airtel Rwanda.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu cyageze ku barimu b'imibare bo mu turere 14 dusanzwe dukorana na AIMS n'abo mu tundi dutandukanye tw'igihugu bagaragaje ubudasa mu kwigisha imibare bigaragarira mu banyeshuri batsindisha.
Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023 aho aba barimu bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa na iPad bigiye kubafasha gukataza mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa AIMS mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo hashimirwe abarimu babaye indashyikirwa mu kazi kabo.
Ati 'Iki ni igikorwa kigamije gushimira abarimu bigisha abana bacu bakora ibikorwa by'indashyikirwa. Twabonye ko ari ingenzi kubashimira umuhate bakorana.'
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko nk'ikigo gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga kandi rishingiye ku mibare bishimira kugira umusanzu batanga ku barimu.
Ati 'Tunejejwe no kuba abaterankunga b'iki gikorwa cyo guhemba kuko imibare ni ikintu cy'ingenzi muri iyi minsi. Kuri ubu ibintu byinshi bisaba ikoranabuhanga nko mu itumanaho n'ikoranabuhanga.'
'Kuri ubu hari ubwenge bw'ubukorano bisaba imibare myinshi n'ibindi, ubu dukeneye abantu benshi mu kigo cyacu bakora ibijyanye n'imibare cyane abagore; ni yo mpamvu tubashishikariza kwitabira iki gice.'
Kuri uyu munsi kandi hatanzwe impamyabushobozi ku barimu 380 bamaze amezi abiri bahabwa amahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga bigisha imibare.
Iyi ni gahunda y'amasomo itegurwa na AIMS ifatanyije na Minisiteri y'Uburezi, Umuryango MasterCard Foundation mu gihe amasomo atangwa n'Ikigo cyigisha kikanatanga Impamyabushobozi mu masomo y'Ikoranabuhanga 'International Computer Driving Licence (ICDL).
Aya masomo ahabwa abarimu bo mu turere 14, abamaze kuyahabwa kuri ubu basaga 5000. Yatangijwe kugira ngo hongerwe umubare w'abanyeshuri by'umwihariko abakobwa biga Siyansi. Intego kwari ukugera ku banyeshuri 228.000 ariko kuri ubu imaze kugera kuri 276.323 muri bo 60% ni abakobwa.
Prof. Sam Yala yavuze ko impamvu bakomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda ari ukuzamura abanyeshuri biga aya masomo kuko byagaragaye ko agira uruhare mu iterambere.
Ati 'Intego ihari ni ukuzamura umubare w'abakobwa n'abahungu biga amasomo ya Siyansi n'Ikoranabuhanga kuko iki ni igice cy'agaciro mu bukungu bwa buri gihugu, kongera umubare w'abanyeshuri ni ukwihutisha iterambere ry'ubukungu.'
Ibi abihuje n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, wavuze ko abanyeshuri benshi nibajya muri aya masomo bizagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Ati 'Imibare na siyansi ni ingenzi cyane kuko ni yo soko y'ubumenyi. Ubu gahunda ya MINEDUC na REB ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye babe bafite ubumenyi buhagije muri aya masomo kugira ngo bizabafashe kwihangira umurimo no gukomeza na kaminuza.'
Ku ruhande rw'abarimu bahawe ibihembo n'abahuguwe bashimiye ibigo bitandukanye byagize uruhare mu kubongerera ubumenyi.
Niyonizera Médiatrice wigisha muri GS Giharwa iherereye mu Karere ka Nyanza, amaze igihe yarahuguwe ndetse yashimiwe mu barimu b'indashyikirwa. Yavuze ko ubumenyi bahawe bwabafashije kwagura imyigishirize.
Ati 'Mbere najyaga nigisha imibare nkoresheje amagambo gusa ariko ubu nkoresha n'ingero z'ibifatika. Ibi byatanze umusaruro kuko buri mwaka mbona abanyeshuri batanu bafite 'inota' rya mbere mu mibare.'
Tuyishime Fidel wigisha muri GS. Kaburiro mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko amahugurwa amaze iminsi ahabwa azamufasha kongera uburyo yigisha.
Ati 'Aya mahugurwa nakuyemo ubumenyi bwinshi. Namenye gukoresha ikoranabuhanga ku buryo narikoresha mu mibare mu buryo butandukanye. Ubumenyi nkuye hano buzamfasha kongera imitsindire y'abanyeshuri.'
AIMS yatangijwe mu 2003 ifite intego yo kuzamura ubumenyi bushingiye ku mibare. Mu Rwanda yatangiye kuhakorera mu 2017, ikorera mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo, Sénégal, Ghana na Cameroun.