Abasaga 200 bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka mu burezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, UR-CE binyuze muri gahunda yayo yo kubakira ubushobozi abarimu n'abanyeshuri bitegura kuzakora mu burezi, gahunda UR-CE iterwamo inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri porogaramu ya 'Leaders in Teaching Initiative Program: LIT'.

Ni inama igiye kuba mu minsi itatu uhereye ku wa 28 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yitabiriwe n'abashakashatsi banyuranye mu burezi, inzego zinyuranye z'uburezi n'abandi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazagaragarizwamo ibyakorwa n'uburyo bushya bushobora gushyirwamo imbaraga mu myigishirize igezweho, ubushakashatsi n'uko bwakongerwamo imbaraga ndetse n'ibindi bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi.

Kaminuza y'u Rwanda izayakira ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwansa, Ishami ry'Uburezi Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragagaje ko ari nama yitezweho kurebera hamwe ingamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bujyanye n'ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Ati 'Ndizera ko ibiganiro tugiye kugirana, bizatuma tubona ubumenyi bushya bukenewe. Ni ugutekereza ku buryo busanzwe bukoreshwa hagamijwe guteza imbere imibereho y'abaturage binyuze mu bushakashatsi butandukanye no gusangira ibitekerezo binyuranye.'

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere, muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko intego y'iyi nama ihuye neza n'icyerekezo cy'u Rwanda mu 2030.

Ati 'Inama nk'iyi itanga umwanya mwiza wo kuganira ku bintu bitandukanye bigamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu iterarambere rirambye. Ndabasaba ko buri wese yakoresha iyi nama kuzamura no gusangira ibitekerezo byubaka mu kuzamura uburezi.'

Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle, yagaragaje ko gahunda yo guha ubushobozi abanyeshuri n'abarimu (LIT Academic Lead)yatangijwe hagamije kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda.

Ati 'Yaje nk'igisubizo ku mbogamizi ku kibazo twabonaga mu burezi, kirimo kuba abarimu bari bafite ubumenyi buke ariko n'umubare munini w'abanyeshuri bavaga mu ishuri.

Yagaragaje ko gukorana na Kaminuza y'u Rwanda harimo ibintu bitandukanye bahereye mu itangwa ry'akazi, amahugurwa y'abarimu, abahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ibindi.

Yagaragaje ko binyuze muri iyi gahunda hari byinshi ubufatanye bwagejeje ku mpande zombie nk'ibigo 842 byahuguwe, abitegura kwinjira mu mwuga w'uburezi 600, ibyumba by'ikoranabuhanga bigezweho na Laboratwari, mudasobwa zirenga 100 zahawe abarimu muri Kaminuza n'ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko Mastercard Foundation yifuza kugabanya ubushomeri nibura ku rubyiruko hahangwa imirimo irenga ibihumbi 300 mu 2030, binyuze mu mahugurwa ashingi ku nzego zirimo ubukerarugendo n'ubuhinzi.

Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle yagaragaje ko Mastercard ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi
Ni Inama yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zinyuranye
Impuguke mu burezi, abashakashatsi n'abandi bitabiriye inama igamije kwigira hamwe impinduka mu burezi
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Basabwe gukora ubushakashatsi bugamije iterambere
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yasabye abitabiriye iyi nama gushaka igisubizo ku burezi bukenewe
Babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko uburezi bukwiye gushyirwamo imbaraga

Amafoto: Nezerwa Salomon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-200-bitabiriye-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-mpinduka-mu-burezi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)