Abasaga ibihumbi 22 i Kigali ntibazongera kwishyurirwa mituweli na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu ngamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye mu gihugu zitezweho guha umurongo mushya gahunda zo kurengera abaturage zisanzweho.

Ibi byatangajwe nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangaje ko ibyiciro by'ubudehe bitazongera kugenderwaho mu mitangire ya serivisi izo ari izo zose.

Bigeze ku ngingo yo kwishyurira abaturage mu nyandiko zashyikirijwe ubuyobozi bw'inzego zitandukanye z'ibanze igaragaza ko hari ingo zafashwaga na Leta mu kwishyura mituweli zitazongera kwishyurirwa kuko zabonye ubushobozi.

Bigaragara ko hazashyirwaho komite ishinzwe gukurikirana no kugenzura abaturage uhereye ku mudugudu ukagera ku rwego rw'Intara cyangwa rw'Umujyi wa Kigali ngo hamenyekane umuntu koko ukwiye gufashwa.

Ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali bigaragara ko abahabwaga ubufasha ku kwishyura mituweli bagomba kugabanyuka ushingiye ku kuba bamwe baramaze kwiteza imbere bakava mu byiciro barimo bifashwa.

Muri rusange abishyurirwaga mituweli banganaga na 26888 bagiye kugabanywa bakagera ku bihumbi bine gusa mu turere dutatu.

Nko muri Gasabo, abishyurirwaga bari 17105 ariko biteganyijwe ko abazishyurirwa umwaka utaha wa mituweli ari 2179, Nyarugenge bari 5291 bagirwa 1126 mu gihe Kicukiro bari 4492 hakaba hasigaye 709 gusa.

Bamwe mu baturage bavuye mu cyiciro cya mbere bagaragaza ko ari intambwe ikomeye bateye kandi ko bakomeje urugendo rw'iterambere nkuko Donatille Musengimana wo mu Murenge wa Kanyinya yabigarutseho.

Ati 'Amafaranga tubona naguzemo umucanga na sima nshyira ku nzu yanjye. Naguzemo ihene ebyiri n'inkwavu esheshatu rwose ubu niteje imbere kuko ntacyo nshaka ngo nkibure.'

Mugenzi we Uwimana Laurence na we yagaragaje ko yakoze ibishoboka byose ava mu cyiciro cya mbere yari arimo, ahamagarira n'abandi gukomeza kwishakamo ibisubizo no guharanira kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Umurenge wa Kinyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko uku kugabanyuka kw'abafashwaga na Leta bishingiye ku ngamba zafashwe zo kwivana mu bukene.

Ati 'Izi ni ingamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye. Hari aho wasangaga umuturage wo mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe atishoboye ariko akaba atemerewe kugira inkunga yafata, ariko icyiza cyo kuba byavuyeho bizadufasha kujya tubanza tugasesengura neza umuntu ufite ikibazo, uwahabwa inkunga dukurikije ubushobozi afite.'

Yakomeje ati 'Habayeho ubufatanye bw'abaturage bakavuga bati ku myaka umunani maze mfashwa na leta ndifuza ko nava muri iki cyiciro. Iyo mibare abenshi ni abavuze ko hari aho bageze ndetse n'abagaragaje ko bafite imbaraga zo kuba bakora bakiteza imbere aho guhora bafashwa na Leta.'

Imibare y'ibyiciro bishya igaragaza ko mu mujyi wa Kigali, abarenga ibihumbi 19 babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri kikabamo 140470, icya gatatu kikabamo 154372, icya kane kikabarizwamo 30315 mu gihe icya gatanu kibarizwamo abasaga 4014.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-ibihumbi-22-i-kigali-ntibazongera-kwishyurirwa-mituweli-na-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)