Mu kwezi gushize ni bwo mu kigo ngororamuco cya Iwawa hasojwe icyiciro cya 23 cy'amasomo ahatangirwa. Mu barenga 3400 basoje, abagera ku 140 bahise bahabwa akazi mu mirimo yo kubaka amashuri n'amacumbi y'abakozi bakora muri iki kigo.
Abajyanwa mu Kigo gishinzwe igororamuco kiri ku kirwa cya Iwawa mu murenge wa Boneza w'Akarere ka Karongi bigishwa imyuga irimo ubuhinzi, ububaji, ubudozi, ubwubatsi no gutwara ibinyabiziga.
Tigana Patrick, wo mu karere ka Gasabo wajyanywe Iwawa bwa kabiri kubera kwiba no gucuruza ibyibano, yize umwuga w'ubwubatsi atsinda neza amasomo y'uyu mwuga bituma atoranywa mu banyamahirwe bahawe akazi k'ubufundi.
Ati 'Nabyakiriye neza kuko biba byiza iyo urangije amasomo ugahita ubona n'akazi bituma ibyo wize utabyibagirwa kandi bituma ugira ubunararibonye mu mwuga wize'.
Ubwa mbere Tigana ajyanwa Iwawa yigishijwe umwuga w'ububaji, ntiyashobora kuwushyira mu bikorwa kuko nta gishoro yari afite.
Ati 'Ubu nzava hano mfite igishoro mpite nshyira mu bikorwa inzozi zanjye zo kugira inzu ikorerwamo umwuga w'ububaji'.
Uwitonze Bonane wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeli, yajyanywe Iwawa kubera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yabwiye IGIHE ko afite icyizere ko muri aka kazi azahakura urufunguzo ruzamufasha gutangira ubuzima bushya.
Ati 'Ku munsi dukorera 3000Frw kandi badufata nk'abana bari mu rugo, bakatugaburira, bituma amafaranga nkorera hano mbasha kuyizigama kugira ngo nzave hano mfite nka 300 000Frw'.
Uwitonze avuga ko igishoro azavana Iwawa kizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga w'ububaji amaze igihe atekerezaho ariko akabura igishoro.
Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugorora abishoye mu ngeso zitari nziza n'afatanyabikorwa muri uru rugendo.
Ati 'Uyu mwaka abatsinze neza amasomo y'ubwubatsi twabasabiye akazi mu bikorwa byo kubaka ibyumba bishya by'amashuri n'amacumbi y'abakozi kuko twasanze atari byiza kuzana abafundi n'abayede kandi dufite abasore twigishije kubaka'.
Ikigo cya Iwawa gifite abaganga icyenda b'inzobere mu ndwara zo mutwe, bafasha abajyanyweyo baramaze kugerwaho n'ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mufulukye avuga ko abagororerwa Iwawa bashyiriweho amahirwe yo gusurwa n'abo mu miryango yabo, n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu rwego rwo gutegura imiryango yabo kugira ngo itazajya ikomeza kubarebera mu isura bari bafite mbere y'uko bajyanwayo ahubwo ijye ibafasha kudasubira mu ngeso bahozemo.
Uretse kwigishwa indangagaciro n'amasomo y'imyuga, abajyanwa Iwawa banafashwa kwiyuzuza n'Imana binyuze mu kwigishwa iyobokamana buri wese mu idini rye, ababyitwayemo neza bakavayo babatijwe.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasore-140-bahawe-akazi-iwawa-nyuma-yo-kuhagororerwa