Abategura irushanwa rya Miss Uganda bakomeje kotswa igitutu n'abafana b'uwabaye igisonga cya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mashyamirane ari hagati y'abategura irushanwa rya Miss Uganda ndetse n'itsinda ry'abari bashyigikiye Ademun Whitney Martha, murumuna w'umuhanzikazi Cindy Sanyu bahamya ko bibwe ndetse ko ikamba ritari gutwarwa na Tumukunde Hannah Karema.

Izi mvururu zose zongeye kuzamuka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko Spark TV isohoreye amashusho yafashe abafana ba Ademun Whitney Martha bavuga ko bibwe.

Bamwe mu bitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Uganda baganiriye na Spark TV, bagaragaje ko batishimiye ibyemezo byafashwe n'abari bagize akanama nkemurampaka.

Aba bafana bagaragazaga amashagaga n'umujinya mwinshi mu maso, bavuze ko batumva ukuntu Ademun Whitney Martha yaba ategukanye ikamba rya Miss Uganda bagashinja abateguye irushanwa kubiba.

Ku rundi ruhande ariko bose ubwo babazwaga niba babona uwaryegukanye we atujuje ibisabwa, bahurizaga ku kuvuga ko na we ari mwiza ariko atigeze arusha uwo bashyigikiye.

Ademun Whitney Martha nubwo atabaye nyampinga wa Uganda 2023 yabonye ikamba ry'igisonga cya mbere
Ni amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye icyakora mu bitekerezo hakabamo abagaragaza ko batumva icyo abatemera Miss Uganda watowe bashingiraho.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abategura-irushanwa-rya-miss-uganda-bakomeje-kotswa-igitutu-n-abafana-b-uwabaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)