Abaturarwanda 1000 bafungwa buri kwezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bisobanuye ko ubaze amezi ane ashize, abantu 1000 ari bo boherezwa muri gereza buri kwezi. Barimo ababa barakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha n'inkiko cyangwa ababa bakiri mu rugendo rwo kuburana.

Ibipimo mpuzamahanga bishingirwaho babara ubucucike byita cyane ku ngano y'ahantu umuntu ashobora kuryama, gutembera gato, afite ubwiherero, aho ashobora gukorera imyidagaduro n'ibindi.

Hari igihe usanga uruhererekane rw'izo serivisi umuntu ufunze akenera atazibona bitewe n'uko haba ari hato cyangwa hatisanzuye kandi hatari ibikorwaremezo by'ibanze bikenerwa n'umuntu ufunze.

Imibare yo ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, yagaragazaga ko muri gereza zo mu Rwanda uko ari 13 hari hafungiwemo abantu barenga 88.200. Icyo gihe abagore bari 6,5% kuko bari 5700.

Abakiri kuburana bangana na 12% [10500]. Ni mu gihe abandi bose basigaye ari ababa barakatiwe.

Umuvuduko abajya muri gereza biyongeraho uteye inkeke kuko nko kuva mu Ukuboza 2022, kugeza tariki 20 Werurwe 2023, hari hamaze kwiyongeraho 4000.

Iyi mibare igaragaza ko nibura ku kwezi abantu 1000 aribo baba bafunze. Muri rusange muri gereza zo mu Rwanda hari aho usanga ubucucike burenze na 200%.

Gereza ya Nyarugenge ifite ubucucike bwa 110%, iya Huye ikagira 120%, Muhanga na Rwamagana zikagira ubwa 170% mu gihe Musanze na Gicumbi zari zifite ubugera kuri 200%.

Ku rundi ruhande nk'iya Nyamagabe na Ngoma kuko zirimo abagore usanga zidafite ubucucike buri hejuru kuko zifungirwamo abagore gusa. Ni ukuvuga ko iyo ushyize ku mpuzandengo aribwo ubona ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda buri ku gipimo cya 140%.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yavuze ko ubucucike muri gereza butuma batabasha kugera ku ntego zabo zo kugorora.

Ati 'Ubucucike, ingaruka zabwo ni nyinshi ku buzima, umutekano w'abagororwa no ku mibereho yabo n'iy'abakozi bakorana nabo. Binatuma tutagera kuri za ntego zo kugorora twahawe.'

CG Marizamunda avuga ko hari ingamba zihari zatangiye gushyirwa mu bikorwa zirimo kuvugurura no kwagura amagereza ndetse hakaba harimo na gereza ya Rusizi igiye kwimurirwa i Nyamasheke ku buryo ubushobozi bw'abo yakira buziyongera.

Ati 'Kugorora nabyo ni serivisi igihugu gitanga, kandi zigomba gutangirwa ahantu heza. Ndatekereza ko mu bihe biri imbere bizaba byarakemutse.'

'Ntabwo bikabije, ibyo gukosoramo ni bike kandi ubushobozi igihugu gishyiramo, ku bijyanye n'ibikorwaremezo bizakemuka byihuse.'

Kuri we, ngo ingamba zikwiriye gushyirwamo imbaraga si izo kubaka gereza gusa ahubwo gushyiraho uburyo bw'amategeko ateganya ubundi buryo bwo guhana aho gufunga.

Ati 'Ariko no ku mategeko, ingamba zafashwe zo kugira ngo havugururwe amategeko nabyo ubona ko bitanga icyizere […] ibi bihano bitari ibyo gufunga nibitangira gukoresha ushobora kuzabona nka 30% by'abinjiragamo bagabanutseho.'

CG Marizamunda yavuze ko usanga hari nk'abantu bafungiye muri gereza, barakatiwe igifungo cy'amezi abiri, atandatu cyangwa umwaka.

Avuga ko mu gihe amategeko azaba yaramaze kuvugururwa ku buryo abari munsi y'imyaka ibiri bazajya bajyanwa mu mirimo nsimburagifungo, bizatanga umuti urambye w'ubucucike mu magororero.

Ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi

80% bafunze ntibarangije amashuri abanza

Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko ingaruka z'ubucucike muri gereza ari nyinshi kandi umuti wo kubugabanya ujyanye no gukumira ikorwa ry'ibyaha.

Yavuze ko abagera kuri 80% by'abafungiye muri gereza batarangije amashuri abanza.

Avuga ko kugira ngo hagabanywe umubare w'abajyanwa muri aya gereza, hakwiriye gushyiraho ingamba zihuriweho zirimo kurwanya abana bata ishuri.

Ati 'Iyo urebye n'abantu bari mu Magororero atandukanye, buriya hejuru ya 80% ntabwo barangije amashuri atandatu abanza. Byumvikane ko mu rwego rwo guhangana n'ibyaha, udahanganye no guta ishuri kw'abana, ngo ufate ingamba za ngombwa […] ntabwo waba urimo gukora icyo ukwiriye gukora.'

Yakomeje agira ati 'Bivuze ngo ni ukubireba mu buryo bugari, hakagira gahunda yihariye yo guhangana n'ibitera ibyaha, bityo Abanyarwanda bagenda bahura n'amakosa atandukanye abaganisha mu Magororero bakagenda bagabanuka, kuki uwo mubare utanarangira?'

CG Marizamunda yavuze ko iyo umwana avuye mu ishuri, aba ari ukwitegurira ko mu gihe kiri imbere ashobora kuzagongana n'amategeko akisanga mu Igororero.

Avuga ko ari nayo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kubaka amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro muri gereza ku buryo kuri ubu muri 13, hamaze kubakwa icyenda.

Ati 'Harimo n'izindi gahunda zo kubigisha gusoma, kwandika no kubara, harimo n'abiga indimi cyangwa ibindi ariko usanga icyo aba akeneye cyane ni ukubanza kumwigisha agahinduka ariko ukumuha akantu k'ubumenyi kazatuma nagera hanze azabasha kwibeshaho, ntiyongere gutekereza kujya mu byaha.'

Yakomeje agira ati 'Iyo uganiriye nawe arakubwira ati iki nagikoze kubera ko imibereho yari yanze, ubushomeri ni kimwe mu bituma abantu bajya mu byaha n'ubwo atari byo gusa.'

Ingamba zihuriweho zirakenewe

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda, yaragaraje ko kugira ngo ubucucike muri gereza bugabanuke, hakenewe ubufatanye bw'inzego.

Ati 'Abenshi mu bafungiye muri za gereza cyangwa mu magororero, umubare munini ni uw'abantu batageze mu ishuri. Bivuga ko na bimwe mu bituma abantu bakora ibyaha, uretse kuba harimo kutamenya ariko harimo n'ikibazo cy'imibereho.'

'Akenshi iyo umuntu atageze mu ishuri biramugora kwitunga ariko hakazamo n'ubujiji cyane cyane kudasobanukirwa, akagongana n'amategeko. Urumva ko Minisiteri y'Uburezi ihamagarirwa kugira icyo ikora kugira ngo abana bareke kuva mu mashuri.'

Depite Nyirahirwa yavuze ko kuva mu mashuri kw'abana biterwa akenshi n'ibibazo biba biri mu miryango, ari naho minisiteri ifite umuryango mu nshingano ihita izamo ndetse na Minisiteri y'Ubutabera ikazamo gusobanurira abantu amategeko kugira ngo batagongana nayo.

Ikindi Abadepite basabye cyafasha mu kugabanya umubare w'abajya muri gereza, ni ukwigisha ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibyo abuza haba mu mashuri ndetse no mu baturage.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturarwanda-1000-bafungwa-buri-kwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)