Ibi bituma badindira mu iterambere kuko batabasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo cyangwa ngo babashe kwagura ibikorwa byabo by'ubushabitsi.
Ngerageza Placide yabwiye IGIHE ko mu 2019 yagiye muri imwe mu mabanki akorera mu Mujyi wa Rusizi, akeneye inguzanyo ya miliyoni 2Frw. Iyo banki imubaza niba afite ingwate, avuga ko afite isambu. Yamutumye icyangombwa cy'ubutaka isanze ari ubwo ku Kirwa cya Nkombo imusubiza ko ubutaka bwaho butemerwa nk'ingwate y'inguzanyo muri iyo banki.
Ati 'Iyo banki nayivuyemo njya mu yindi na yo bigenda uko. Ingaruka byangizeho ni uko umushinga nashakaga gukora ntashoboye kuwushyira mu bikorwa'.
SACCO ya Nkombo ni yo yonyine yemera guha abatuye ku Nkombo inguzanyo batanze ingwate y'ubutaka.
Abaturage bakavuga ko iyi SACCO ibaha amafaranga make kandi na yo agatangwa atinze ku buryo niba usaba inguzanyo yari afite umushinga wihutirwa ashaka gushyira mu bikorwa, iyamuha igihe cyararenze.
Mukeshimana Solange yagiye muri SACCO ya Nkombo akeneye inguzanyo ya miliyoni 1Frw kugira ngo yagure ubucuruzi bwe, imubwira ko izamuha ibihumbi 300Frw bituma yambuka Ikiyaga cya Kivu ajya kwaka iyi nguzanyo muri banki y'ubucuruzi yo mu Karere ka Rusizi.
Ati 'Nagezeyo inguzanyo barayinyemerera, bansaba ingwate mberetse icyangombwa cy'ubutaka mfite ku Nkombo, bambwira ko iyo ngwate batayemera, bansaba gushaka indi ngwate itari ubutaka bwo ku Nkombo'.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko ubutaka bwo ku Nkombo bufite agaciro, bityo ko nta banki yakwanga ingwate yabwo.
Ati 'Kereka niba abo baturage barashatse gutanga ingwate y'ubutaka bwo mu buhumekero bw'Ikiyaga'.
Impuguke mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko kuba amabanki atemera ingwate y'ubutaka bwo ku Nkombo biterwa n'uko ayo mabanki aba afite impungenge ko umukiliya abuze ubwishyu bw'inguzanyo iyo sambu ishobora kujya mu cyamunara ntibone uyigura.
Ati 'Ikintu cya mbere gikwiye gukorwa ni uko kiriya Kirwa cyatezwa imbere kikubakwaho ibikorwa by'ubukerarugendo nk'amahoteli, bityo amabanki akabona ko ubutaka bwaho bukenewe n'abashoramari, gusa bitewe n'uko ibi ari ibintu bishobora gufata igihe kirekire, Leta yashyiraho by'agateganyo uburyo bwo kubishingira ku ngwate'.
Nkombo ni Ikirwa kikaba n'umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi. Magingo aya ikigo cy'imari kihaboneka ni Ngira Nkugire SACCO Nkombo, abaturage bakaba bifuza ko n'andi mabanki yahafungura amashami.