Abayobozi b'Utugari basabye Perezida Kagame kongererwa umushahara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo mu Karere ka Kamonyi, Rwandenzi Epimaque, wavuze mu izina ryabo, yagize ati 'Rushingwangerero akora mu masaha asanzwe ndetse n'amasaha y'ikirenga muri weekend, hakiyongeraho ko dusabwa no kubana n'abaturage tuyobora, kugira ngo tumenye ubuzima bwabo.'

'Ibi rero nibyo bizatuma akagari kaba ishingiro rya serivisi zihabwa umuturage koko, tukaba twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, muzarushaho kutugenera igikwiye, kandi natwe turabizeza ko tuzabafasha kusa ikivi mwatangiye kuko turimo neza.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Perezida Kagame wagiye gusoza iri torero, ryaherukaga mu 2015.

Yavuze ko ari itorero ryari rigamije ibintu bitandukanye birimo gukosora ibitagenda no kongera ubumenyi.

Yavuze ko Urwego rw'Akagari rufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za leta, bityo bisaba ko rwitabwaho by'umwihariko.

Ati 'Akagari ni rwo rwego rwa mbere rwa leta umuturage ahura narwo asaba serivisi. Birakwiye rero ko rugira abakozi bahagije, kandi bashoboye, rugira aho gukorera hakwiriye, ndese n'ibikoresho bihagije. Ni muri urwo rwego rero nk'uko twabitangiye, tuzakomeza kurwubakira ubushobozi."

Perezida Kagame yagarutse ku byasabwe bijyanye no kongera abakozi b'utugari.

Ati "Byo birumvikana, murifuza ko umubare wakwiyongera ku Kagari, nibyo. Umubare wiyongere, gukora iki, murakora iki? Ushobora kongera umubare gusa ariko ntiwongere ibikorwa, birashoboka.'

'Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w'abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?"

"Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara."

Yavuze ko bibayeho kongera umubare w'abakozi n'umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi basabye kongererwa umushahara ko bikwiriye kujyana n'imikorere mizima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-utugari-basabye-perezida-kagame-kongererwa-umushahara

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)