Ni umwanzuro wafashwe Ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 n'rukiko rwo muri Leta ya Florida rwahamije icyaha aba basore batatu barimo Michael Boatwright, Dedrick Williams na Trayvon Newsome cyo kwica barashe umuraperi XXX Tentacion muri Kamena 2018.
Amakuru dukesha BBC avuga ko aba basore uko ari batatu bahamijwe ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere ndetse bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.
Umwaka ushize nibwo hafunzwe Robert Allen wagize uruhare mu rupfu rw'uyu muraperi aza no gutanga ubuhamya kuri abo bagenzi be batatu hanaherewe ku mashusho yafashwe na camera zo ku muhanda zagarageje ko XXX Tentacion yibasiwe n'abasore babiri bamwambura igikapu cyari kirimo amafaranga bahita bamurasa.
Tariki 18 Kamena 2018 ni bwo umuraperi XXX Tentacion yarashwe ku manywa y'ihangu mu mujyi wa Plantation wo muri Leta ya Florida.
XXX Tentaction yakoze indirimbo zakunzwe a benshi zirimo Bad, Infinity ndetse n'izindi.