Ni amasomo yatangiye kuwa 31 Ukwakira 2022, akaba yasojwe kuwa 24 Werurwe 2023. Abayasoje bahawe impamyabumenyi, abahize abandi bahambwa ibihembo.
Muri aya masomo bamazemo umwaka, bahawe ubumenyi bwiganjemo ubwo kuyobora ingabo, ndetse no kuyobora urugamba.
Cpt. Ronald Ngoboka Muhirima watwaye igihembo cy'umunyeshuri mwiza mu bitabiriye aya masomo, yatangaje ko kuba bazamutse mu ntera ari nako inshingano zabo zazamutse kandi yiteguye kuzubahiriza.
Ati 'Muri aya masomo twategurwaga gukora kinyamwuga, aya masomo aradufasha byinshi kuko uko umuntu agenda azamuka mu nzego za gisirikare ni nako inshingano zihinduka. Kuba nahawe igihembo ni ukubera umuhate natewe n'abarimu batwigishaga.'
Cpt. Epiphanie Uwintije yasobanuye ko mu byo yayungukiyemo harimo imyandikire ya gisirikare, kumenya uburyo bwo kuyobora izindi ngabo ndetse no kuyobora urugamba.
Ati 'By'umwihariko hari guhinduka kw'imyitwarire, ku rwego twari turiho hari uko twitwaraga, hari uko twatekerezaga. Aya masomo turangije navuga ko aduhaye ibyangombwa byose by'ingenzi by'uko umusirikare mukuru agomba kwitwara.'
Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt General Mubarakh Muganga yasabye abarangiye aya masomo gukoresha neza ubumenyi babonye mu gutanga umusaruro bitezweho.
Mu byumweru 20 bamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare, aba ba ofisiye bagize umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu nyandiko, bahabwa amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'ayandi.
Mu barangije ayo masomo y'icyiciro cya 20, ni ba ofisiye 23 bo mu ngabo z'u Rwanda bafite ipeti rya Major, 13 bafite ipeti rya Captain, mu gihe 2 bo muri Polisi y'igihugu bafite ipeti rya Chief Inspector of Police.