#AFCON2024:Amavubi yapfushije ubusa amahirwe yo guca kuri Mozambike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu "Amavubi"yanganyije igitego 1-1 na Bénin mu mukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2023,abura amahirwe yo gusiga Mozambique.

Muri uyu mukino wari utegerejwe na benshi,Amavubi yatangiye asatira byatumye ku munota wa 7 Rafael York akinana na Manzi Thierry,wasubije umupira hafi y'urubuga rw'amahina usanga Mutsinzi Ange wateye ishoti rica ku ruhande rw'izamu.

Ku munota wa 16,Amavubi yabonye penaliti ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina, ukorwa na myugariro wa Benin, Doremus, n'ukuboko.

Umusifuzi Omar Artan yahise yerekana penaliti.

Rafael York yahushije iyi penaliti ku mupira yateye ukurwamo n'umunyezamu Saturnin Allagbe, ujya muri koruneri.

Ku munota wa 19,Rubanguka Steve yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Matteo Alrich.

Ku munota wa 19,Ishola Junior Olaitan yateye umupira ukomeye kuri coup franc ukurwaho na Ntwari Fiacre ujya muri koruneri.

Ku munota wa 29,Rafael York yacometse umupira imbere, ukurwaho nabi na ba myugariro ba Benin, Muhozi Fred awuteye mu izamu ukurwamo n'umunyezamu Allagbe

Ku munota wa 30,Mugisha Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuhinduye ushyirwa muri koruneri na Doremus.

Ku munota wa 34,Muhozi Fred yageze imbere y'izamu akata umupira mu rubuga rw'amahina, ariko ntihagira mugenzi we uwugeraho kuko Rafael York yari inyuma.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza w'Amavubi yinjiza Bizimana Djihad asimbura Rubanguka Steve wari wabonye ikarita y'umuhondo.

Ku munota wa 54, Muhire Kevin yakinanye na Mugisha Gilbert wari uzengurutswe n'abakinnyi benshi mu rubuga rw'amahina, ariko ateye umupira ujya hejuru y'izamu.

Ku munota wa 56,Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jodel Dossou wacenze umunyezamu Ntwari Fiacre basigaranye,biturutse ku burangare bwa ba myugariro.

Ku munota wa 68,Imourhane Hassane yacenze umunyezamu Ntwari atera umupira mu izamu, ariko Imanishimwe Emmanuel awukuriraho ku murongo.

Ku munota wa 70,Manzi Thierry yishyuriye Amavubi igitego n'umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneri,Kagere awutera n'umutwe usanga Manzi wenyine awushyira mu nshundura.

Ku munota was 82,Amavubi yahushije uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert, umupira ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu Allagbe.

Ku munota wa 84, Niyonzima Ally yahawe umupira ari imbere y'izamu wenyine awusubiza mu mpande barongera barawumusubiza awutera hanze.

Amavubi yakomeje gushakisha igitego ariko abakinnyi bayo birangaraho,umukino urangira Ari igitego 1-1.

Amavubi azakina umukino wa gatanu kuwa 12 Kamena na Mozambique I Kigali.

Iri tsinda L riyobowe na Senegal yamaze kubona itike n'amanota 12, igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rufite amanota atatu naho Bénin ikagira amanota abiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2024-amavubi-yapfushije-ubusa-amahirwe-yo-guca-kuri-mozambike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)