Afghanistan:Abakobwa bahorana agahinda ko gukurwa mu ishuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri munsi mbyukana ikizere cyo gusubira ku ishuri". Gusa ubu hashize imyaka 2, kuburyo natangiye guta ikizere cyo kwiga

Bahora bavuga ko bazafungura amashuri , ariko ntibibi . ubu ntawe nkizera kuko byakomezaga kunkomeretsa gusa'. Uko niko Habiba w'imyaka 17 avuga.

Mu buhamya bwe aba agerageza kwikora mu maso buri kanya kugira ngo atangire amarira kuko aba ababaye cyane yenda no kurira kubera kutiga nk'abandi.

Uyu mukobwa ,Habiba na bagenzi be babarirwa mu bihumbi amagana babujijwe gukomeza amashuri yisumbuye muri Afghanistan kimwe n'aba Talibani, nk'igihugu rukumbi cyemeje ko umukobwa adakwiye kwiga nka musaza we.

Aba bakobwa batangiye kugaragaza imba mutima zabo ku byerekeye gukurwa mu ishuri nyuma y'umwaka n'igice .ariko agahinda kabo kanze kugabanuka.

Kugeza ubu, amategeko yaba Talibani yabaye inzitizi ku mubare munini w'abene gihugu, aho abatanga ubuhamya bose bashimangira ko ari imiborogo muri buri nzu ifite umukobwa wakuwe mu ishuri. Kandi nta kizere koi bi bizarangira vuba.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/afghanistan-abakobwa-bahorana-agahinda-ko-gukurwa-mu-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)