Afite isura nk'iyumwana !Ihere ishisho uburanga bw'umunyamdirikazi ufite isura itangaje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa w'imyaka 31 y'amavuko , umurebye ku jisho ntiwamukekera iyi myaka kuko abenshi bamugereranya n'umwana w'imyaka 10.

Uyu mukobwa yatangiye kumenyekana cyane, ubwo yakinaga muri filime yamamaye cyane muri Afurika y'epfo bise 'Imbali ka Baba' aho yakinnyemo yitwa 'Mbali'

Ayanda atuye Durban, muri Kwazuru Natal, uko agaragara nibyo byatumye amenyekana cyane, kuri ubu basigaye bamwifashisha cyane muri filime zitandukanye.

Muri filime nyinshi yagiye agaragaramo bagiye bamukinisha role y'umwana muto kuko ari nako ingano ye imugaragaza.

Uyu mukobwa avugako yishimira uko angana nubwo avugako hari igihe aterwa ipfunwe n'abamwita umwana kandi ari mukuru mu myaka.

Gukina filime no kwerekana imideli muri Afurika y'epfo, Ayanda bimaze kumugira umukire kuburo nawe yashinze iduka ricuruza imyambaro n'ibikoresho by'ubwiza bikenerwa n'abakobwa n'abagore.





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afite-isura-nk-iyumwana-w-imyaka-2-ihere-ishisho-uburanga-bw-umunyamdirikazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)