Aherekejwe n'umugore we, Prince Kid yateye utwatsi ibirego by'ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yatangiye kuburana mu bujurire aho yahakanye ibyaha byose aregwa ahubwo avuga ko ari akagambane yakorewe.

Nyuma yo kugenda urusubikwa, uyu munsi nibwo Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha uru rubanza aho n'Ubushinjacyaha bwemeye ko rubera mu ruhame bitandukanye n'ibihe byabanje ngo hato abantu batazagira ngo Prince Kid araregwa ibihimbano, mu bitabiriye uru rubanza barimo na Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w'u Rwanda 2017 akaba n'umugore wa Prince Kid.

Prince Kid aregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yahakanye ibyaha aregwa kandi yizeye ubutabera buboneye.

Nyuma y'uko tariki 12 Ukuboza 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugize umwere Prince Kid agahita anafungurwa, Ubushinjacyaha bwahise bujurira aho bwatanze ingingo zigaragaza ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yitiranyije ibintu bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yanavuze ko hari ibimenyetso byirengagijwe, nk'uko imvugo z'abatangabuhamya batandukanye barimo abahawe nimero za TBF, TGK, TFK, na VDF, zaragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku guhohotera abakobwa, irimo kuba yarabajyanaga iwe.

VDF we yanavuze ko hari igihe cyageze ahagarika imishahara ya bo kubera ububasha abafiteho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n'icyaha cy'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, hari amajwi yafashwe umucamanza akayanenga ku kuba nta raporo iyaherekeza ndetse nta gishobora kugaragaza ko akomoka ku wo yitirirwa aho ubushinjacyaha bukabona ko ari intege nke z'urukiko.

Hari kandi ubutumwa bwagiye buhererekanwa hagati ya VBF na Ishimwe Dieudonné, n'ibindi bitandukanye. Ubushinjacyaha bwanenze uburyo urubanza mu rukiko rwa mbere rwaciwe, bugaragaza ko habayeho kubogamira ku uregwa.

Mu kwiregura, Prince Kid yavuze ko umutangabuhamya uvugwa nka VKF (code yahawe kugira ngo umwirondoro we utamenyekana) yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko hari abatanze ubuhamya ko atabahohoteye.

Yagaragaje ko yagiranaga amasezerano y'imikoranire n'abitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bityo ko ntaho yari guhurira nabo ngo abakoresheho ububasha nk'uwateguraga irushanwa.

Ku majwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asaba icyiswe "happiness" avugana na Miss Muheto Divine yavuze ko ari aye, gusa ngo ntazi uwayafashe, ndetse ko hari ibyakuwemo, kuko icyo kiganiro kitari cyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Ku mutangabuhamya VMF, Prince Kid yagaragaje ko uhereye mu rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, inkiko zagiye zifata icyemezo ko nta mpamvu zatuma akurikiranwaho kumuhoza ku nkeke, cyane ko ikimenyetso cyatanzwe ari inyandikomvugo gusa.

Izi nyandiko zashingiweho n'Ubushinjacyaha, Kid yavuze ko ibikorwa bikubiyemo ntabyabayeho.

Ati "Mbihakaniye imbere y'urukiko, ibyo bikorwa ntibyabayeho."

Prince Kid yavuze ko ibyabaye byose ari akagambane yakorewe kugira ngo asigwe icyasha yamburwe ububasha bwo gutegura Miss Rwanda.

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid yavuze ko bo bizeye ubutabera bw'u Rwanda ko buzakora akazi ka bwo kandi neza ndetse ko ibyo Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko byirengagijwe mu rukiko rwisumbuye ari uko Urukiko rwasanze nta shingiro bifite.

Urukiko Rukuru rukaba rwasubitse uru rubanza nyuma y'uko habonetse ibimenyetso bishya bizabanza gusesengurwa. Urubanza ruzakomeza tariki ya 28 Mata 2023.

Prince Kid yateye utwatsi ibyo aregwa
Umugore we Iradukunda Elsa yari yaje kumushyigikira mu rubanza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aherekejwe-n-umugore-we-prince-kid-yateye-utwatsi-ibirego-by-ubushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)