Akari ku mutima wa Bushali kuri B Threy ubura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Bushali yavuze ko atewe ishema n'umuvandimwe we B Threy ugiye gukora ubukwe, amushimira kubw'igitekerezo yabasangije nka Gang.


Bushali yakomeje avuga ko ari iby'agaciro kubona umuvandimwe basangiye akabisi n'agahiye ateye intambwe ya kigabo, ndetse avuga ko ari nawe utsinze igitego muri Gang yose.


Yagize ati: 'Ni iby'agaciro ku muniga wange B Threy, ubu turi mu myiteguro kandi byaradushimishije kuva ku munsi wa mbere. Ubu ikigezweho turi guhanagura amakoti, ku buryo umunsi w'ejo ari ibirori.''

 

B Threy aherutse kubwira inyaRwanda.com ko iki ari icyemezo yafashe, kandi ko nk'umugabo ari iby'agaciro kubana no guha agaciro uwo ukunda.

 

B Threy ubukwe bwe buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, aho buzaba ari ubukwe buteganyijwe kwitabirwa n'abahanzi ndetse n'abaraperi batandukanye, barimo n'itsinda rye rya KinyaTrap.

 

Usibye ubu bukwe uyu muhanzi afite igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu kizakurikira ubukwe, aho kizabera kuri Institut Français Kigali, guhera ku i saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, aho azaba anamurika EP ye yise For Life.

 

Bushali yashyigikiye ndetse ashimira B Threy n'umugore we


Keza witegura gushyingiranwa na B Threy



B Threy ari mu myiteguro y'ubukwe



Ubukwe bwa B Threy na Keza buzaba ejo kuwa 11 Werurwe 2023


Nyuma y'ubukwe abantu benshi biteguye igitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126900/akari-ku-mutima-wa-bushali-kuri-b-threy-ubura-amasaha-make-ngo-akore-ubukwe-126900.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)