Alain Mukuralinda yasubije abibwira ko FDLR 'yashaje' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu Nama Nyunguranabitekerezo ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda no kubaka amahoro mu Karere. Yabereye mu Kigo cya Mutobo i Musanze.

Yitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 600 rwiganjemo urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, Abanyarwanda baba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi mu mitwe y'inyeshyamba n'abandi.

Ibiganiro byibanze ku kubaka ubumwe ndetse no guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera.

Alain Mukuralinda, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie n'Umuyobozi w'Ikigo Pole Institute cyita ku kubaka Amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Dr. Aloys Tegera, bahuriye mu kiganiro cyagarutse ku rugendo rw'u Rwanda mu kwiyubaka n'aho umutekano w'Akarere uhagaze.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko imvugo z'abayobozi ba RDC zishimangira ko FDLR ihari nubwo bamwe baterura ngo babivuge.

Yashimangiye ko abavuga ko FDLR idahari bibareba, ndetse bafite intego zabo.

Mukuralinda yifashishije ingero zerekana uburyo Leta ya RDC itavuga rumwe ahanini mu bigendanye n'amasezerano agamije guhosha intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu gusobanura imikorere y'uyu mutwe, yakomoje ku munyamakuru wamubajije uko ahuza amagambo yo mu 2017 yavuzwe na Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, agaragaza ko FDLR iteye u Rwanda "itarumaramo iminota itanu".

Yagize ati "Kugira ngo bahungabanye umutekano w'u Rwanda si ngombwa ko baba bari mu Rwanda. Mu 2019 baje mu Rwanda [Kinigi] bica abantu.'"

Yanatanze ingero z'ibitero bitandukanye byagabwe ku butaka bw'u Rwanda muri Kamena umwaka ushize, bigizwemo uruhare na FDLR.

Ati "Niba ibyo biba, FDLR nta yihari? RDC iheruka kuvuga ko FDLR ari abantu b'ibibwa bibereye aho, batagifite imbaraga. Aho ni ho Perezida wa Repubulika [Tshisekedi] ahagaze."

Mukuralinda yavuze ko uhereye ku Muvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe n'abandi bayobozi bakuru, berekanye ko igisobanuro baha imikorere ya FDLR gisa n'ikigamije kuyobya uburari.

Yakomeje ati "Hari abavuga bati FDLR barapfuye, ni abazimu. Nta bahari. Bavuga ko idahari ahubwo ari urwitwazo rw'u Rwanda.'"

"Kuki abayobozi bakuru b'igihugu bashobora kuvuga ibintu bine bitandukanye. Bihatse iki, bivuze iki? Ntabwo abayobozi bakuru bashobora kuvuguruzanya badafite ibyo bashaka byo kuyobya uburari. Babikora nkana. FDLR n'ingengabitekerezo yayo irahari binyuze mu kuvuguruzanya kw'abayobozi. Yaguye ahashashe, ikwirakwiza ingengabitekerezo yayo."

Mukurarinda yavuze ko ibyo Gen Kabarebe yavuze ari byo, iyo FDLR itamaze igihe ku butaka bw'u Rwanda.

Ati "Ni byo bahise basubirayo ntibahamaze iminota itanu. Uzatinyuka kuvuga ko badahari we ibyo biramureba."

Yashimangiye ko abashaka kwinjira mu Rwanda bihabanye n'amategeko bahabwa isomo, baba abanyura ku butaka hasi n'indege zo mu kirere.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimangiye ko FDLR ikiriho.

Ati "Irahari ku bwinshi. Ni yo mpamvu natwe dukora akazi ko kwakira abaje bose.'"

U Rwanda rumaze kwakira abahoze ari abasirikare basaga 12.800.

Colonel Nshimiyimana Augustin wahoze mu barwanyi ba FDLR yavuze ko azi neza imikoranire ya FARDC na FDLR.

Ati "Njye ubwanjye ntabwo RDC yantera ubwoba."

Col Nshimiyimana yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe Iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019. Yafatiwe mu rusengero rwo mu Gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, muri Kamena 2021.

Iki kiganiro cyitabiriwe n'abarimo abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alain-mukuralinda-yasubije-abibwira-ko-fdlr-yashaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)