Diamond Platnumz yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n'umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha yazamuye amarangamutima ya benshi.
Ni mu myambaro myiza ya Kiyisilamu ubwo bari bitabiriye ibirori batumiwemo na Haji Manara mu kwizihiza iminsi 40 y'umwana we Ghalib Manara amaze avutse.
Diamond Platnumz yagaragaye ari kumwe n'umuhungu we w'imyaka 3 Naseen Jr.
Gusa ntabwo nyina Tanasha watandukanye na Diamond muri 2020 ntabwo yagaragaye muri ibi birori aho yari yohereje umuhungu.
Abantu benshi bavuze kuri aya mafoto, bagiye bagaragaza amarangamutima ya bo bavuga uburyo we n'umuhungu we baberewe.
Bafashe ifoto y'Urwibutso
Diamond Platnumz n'umuhungu we bazamuye amarangamutima ya benshi