Amafoto 20 utabonye y'ubukwe bwa B-Threy na n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali tariki 11 Werurwe 2023. Ibirori byo gusaba no gukwa  byakurikiwe n'umuhango wo kwishimana n'inshuti n'abavandimwe.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo B-Threy yatangiye kugaragaza byeruye ko afite umukunzi.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati 'Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.'

B-Threy nawe yahise amusubiza ati 'Nanjye ndagukunda.'

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n'abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.

Mu biruhuko yakundaga kujya muri studio za Nyamirambo atangira kwiyumvamo cyane umuziki kugeza aho mu 2014 yahuye n'abatunganya indirimbo barimo Allan Slim, Dizolast na Dr. Nganji bituma arushaho kuwihebera.


Keza umugore wa B Threy ku munsi w'ubukwe bwe

Yahise atangira gukora umuziki by'umwuga kuko yumvaga ahuje ibyifuzo bye na bo batunganya indirimbo cyane cyane ko bakoraga Trap kandi na we akaba ariyo yiyumvamo nyuma aza kwinjira muri Green Ferry Music.

Ngo impamvu yahisemo Trap ni uko n'ubundi ariyo yari asanzwe yisangamo.

B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kumenyekana mu Rwanda.

Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.


Keza na B Threy umunsi wabo byari ibyishimo gusa

B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo 'Nyamirambo' na '2040' yasohoye mu 2019, EP yise 'Shwiii dah!' yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise 'Muheto wa mbere' yasohotse mu 2022.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, byitezwe ko ashyira hanze EP nshya yise 'For Life'. 

Imbere y'imbaga y'abantu bahamije urukundo rwabo

B Threy na Keza bahamirije inshuti n'abavandimwe urwo bakundana

B Threy yamwambitse impeta amwemeza nk'umugore we

Keza na B Threy ubwo binjiraga basanganira inshuti n'abavandimwe




Keza na musaza we ku munsi w'ubukwe bwe


Keza yanyuzwe no gutangaza ko ari uwa Muheto ibihe byose


Abakobwa bambariye Keza mu bukwe bwe nabo byari ibirori



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127113/amafoto-20-utabonye-yubukwe-bwa-b-threy-na-na-keza-nailla-127113.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)