Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, nibwo Hannah Karema Tumukunde yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda mu bakobwa 20 bahataniraga iri kamba, mu biriro byaberega mu nyubako ya 'UMA Multi-Purpose Hall' iri mu mujyi wa Kampala.
Ibi ni ibirori byataramiwemo n'ibyamamare muri muzika muri Uganda nka Levixone, Jackie Chandiru, abasore bo mu itsinda rya B2C n'abandi.
Irushanwa rya Nyampinga wa Uganda ryaherukaga kuba mu 2019 ritwawe na Oliver Nakakande. Mu myaka yakurikiyeho ryaburijwemo n'icyorezo cya Covid-19.
Mu 2021, Oliver Nakakande yaje gusimburwa n'igisonga cye cya mbere, Elizabeth Bagaya bitewe nuko yari agiye gukomereza amasomo ye mu Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Elisabeth Bagaya ni we waje guha ikamba rya Nyampinga wa Uganda kuri Hannah Karema Tumukunde, Ademun Whitney Martha aba igisonga cya mbere, Prossy Agwang aba igisonga cya kabiri.