Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kivu Belt Race yongewe mu marushanwa, ategurwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY. Kuri iki Cyumweru nibwo ryakinwe bwa mbere, ariho iri siganwa rizajya riba ngarukamwaka rigateuirwa n'akarere ka Rubavu na FERWACY. Iri siganwa ryari irya kabiri ikipe ya Inovo Tec yari yitabiriye kuva yashingwa, ndetse iza kuryegukana ibifashijwemo na Niyonkuru Samuel warwanye kugera ku munota wa nyuma.

Iri siganwa ryatangiye hakina abana bari hagati y'imyaka 15 na 16. Iki cyiciro abana bagomba gusiganwa igihe kingana n'isaha, aho bazengurukaga intera ingana na Kirometero 7 na metero 100. Aba bana bari bashyiriweho itegeko ko nta mwana ugomba kwitabira yaravutse munsi ya 2007.

Mu bahungu, Byusa Pacific ukinira Les Amis Spotif niwe wabaye uwa mbere  akoresheje iminota 39 n'amasegonda 15, Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay aba uwa kabiri naho Gisubizo Issa aba uwa gatatu.

Mu bakobwa, Niyokwizera Clementine yabaye uwa mbere, Ishimwe François aba uwa kabiri, Muramutsa Deborah aba uwa gatatu, aba bakobwa bose bakaba bakinira ikipe ya Bugesera Cycling team.

Cyusa yagaragaje ubuhanga ku igare mu bana bakiri bato 

Nyuma y'aba bakinnyi bakiri bato, hahise hakurikiraho ingimbi ndetse n'abakobwa bakuru, aho bagomba kugenda intera ya Kirometero 63. Nirere Xaverine wakinaga wenyine, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n'iminota 54. Mukashema Josiane ukinira Benediction Club aba uwa kabiri, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa gatatu.

Ikipe ya Bugesera yitwaye neza mu bakobwa bakiri bato 

Mu cyiciro cy'ingimbi, Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nshimiyimana Phocas, Shyaka Janvier wakinaga wenyine aba uwa gatatu. Iri siganwa abaturage bari bamaze kwishimira, abantu hari bamaze kuba benshi aho isiganwa risorezwa, ndetse abantu bategereje abakinnyi bakuru igihe bari bugire mu muhanda.

Ku isaha ya saa saba zuzuye nibwo isiganwa nyamukuru yatangiye, aho abakinnyi bagombaga kuzenguruka inshuro 15, abakinnyi nka Mugisha Moise, Hareruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Muhoza Eric bari babucyereye.

Isiganwa ryatangiranye umuvuduko wo hejuru, aho abakinnyi bagendaga Kirometero 39 ku isaha. Uwiduhaye ukinira Benediction yayoboye bagenzi be inshuro zigera kuri ebyiri za mbere ku nshuro ya gatatu, Manizabayo Eric yafashe isiganwa arariyobora. Ubwo hari hasigaye Inshuro 6 zo kuzenguruka, Mugisha Moise yafashe isiganwa, ndetse asiga bagenzi be ho umunota umwe. 

Ingufu Gin yari umuterankunga mukuru wa Kivu Belt Race kuri iyi nshuro 

Uko inshuro zo kuzengura zagendaga zigabanuka, niko igihe Mugisha Moise yari yasizemo na cyatangiye kugabanuka kugera aho yarushije amasegonda 20 Mugisha Moise na Niyonkuru Samuel ukinira Inovo Tec.

Hasigaye agace kabanziriza aka nyuma, Muhoza Eric wari wahereye kare ari gufasha Niyonkuru Eric yatangiye kumuganiriza ndetse anamusaba ko yakihuta kuko ariwe uri butsinde ndetse bakoresha imbaraga basiga Mugisha Moise wari imbere ubwo bari bageze ruguru y'ikiyaga cya Kivu.

Ku nshuro ya nyuma yo kuzenguruka, Muhoza Eric yahaye umwanya Niyonkuru Eric ndetse yegukana isiganwa akoresheje amasaha abiri n'iminota 40, Muhoza Eric aba uwa kabiri, Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa gatatu.

Aba bakinnyi bose kandi banayoboye urutonde rw'abakinnyi batarengeje imyaka 23. Kivu Belt Race yari isiganwa rya gatatu ribaye uyu mwaka wa 2023, mu masiganwa ategurwa na FERWACY.

">

Bahati Jusus w'imyaka 9, ni umwe mu bana bitabiriye isiganwa rya Kivu Belt Race, aho yagaragaje urukundo rw'igare ndetse no kumenya ubuhanga bubamo 

">
Nirere Xaverine uri hagati, yasize bagenzi be mu cyiciro cy'abakobwa bakuru ndetse asigamo hafi umunota 



Niyonkuru Samuel yabaye umukinnyi wa mbere wa Inovo Tec wegukanye isiganwa kuva iyi kipe yashingwa 

Muhoza Eric yahinduye isiganwa, abakinnyi basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127470/amagare-niyonkuru-samuel-yegukanye-kivu-belt-race-asiga-mugisha-moise-ku-mucanga-video-127470.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)