Amahirwe y'Amavubi yo gutsinda ikirego cya Benin yareze Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benin yareze u Rwanda muri CAF kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita 2 y'umuhondo, Amavubi ashobora kurusimbuka nubwo amahirwe atari menshi.

Ni mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera Côte d'Ivoire wakinwe na Kevin Muhire kandi afite amakarita 2 y'umuhondo.

Kevin Muhire wabonye ikarita ku mukino wa Senegal yabonye indi ku mukino ubanza wa Benin wabaye tariki ya 22 Werurwe 2023 muri Benin, bivuze ko atari gukina umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023.

Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu Amavubi, Team Manager Jackson avuga ko bari bafite mu bitabo bya bo ko Kevin Muhire afite amakarita 2 y'umuhondo ariko CAF iboherereza raporo ivuga ko umukinnyi utemerewe gukina uyu mukino ari Hakim Sahabo.

Ngo bahamagaye muri CAF babaza niba ari byo koko, ndetse anegera Komiseri w'umukino amubaza niba nta wundi mukinnyi Amavubi afite atemerewe gukina uyu mukino amubwira ko nta we uwo yahawe ari Hakim Sahabo.

Ni nyuma y'uko muri raporo y'umusifuzi na Komiseri ku mukino ubanza wa Benin yatanzwe muri CAF igaragaza ko Muhire Kevin nta karita yabonye kuri uyu mukino ahubwo amakarita yahawe Mugisha Gilbert wahawe umuhondo na Hakim Sahabo wahawe umutuku nyuma yo kubona imihondo 2.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y'umukino wabaye ku wa Gatatu amakipe yombi akanganya 1-1, Rutayisire Jackson yegereye Komiseri w'umukino akamubwira ko hashobora kuba habayemo kwibeshya na we akamubwira ko ikirego agihawe umukino urangiye kandi mbere y'umukino Benin itigeze igaragaza ko uyu mukinnyi afite amakarita 2.

Yamuremye agatima amubwira ko kuba batanze ikirego umukino warangiye batabigaragaje mbere badakwiye kubigiraho ikibazo ahubwo byaba ikibazo mu gihe komiseri yabamenyesheje ko umukinnyi atemewe gukina akarengaho agakina.

Itegeko rivuga iki? Hari aho rirengera u Rwanda?

Nk'uko mu nkuru iheruka twabagejejeho bamwe mu basifuzi bavuze ko uyu musifuzi azahanwa ariko na none n'u Rwanda rukaba rwaterwa mpaga, gusa haracyari amahirwe ku Rwanda nubwo atari menshi.

Itegeko rya 42 mu mategeko agenga imikino y'Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw'abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri asiba umukino, CAF ikabimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya bikaba inshingano z'ishyirahamwe ku giti cyaryo.

Gusa na none iyo umunutse ku ngingo ya 43 ijyanye no kwanga abakinnyi bafite imiziro batagomba gukina, agaka ka mbere kavuga ko iyo hari umukinnyi ushidikanywaho hakekwa ko afite ikibazo, mbere y'umukino kapiteni w'ikipe irega agomba kuba yamaze gukora ikirego mu buryo bukurikije amategeko ndetse akanabimenyesha kapiteni w'ikipe iregwa akanabisinyira.

Agaka ka 2 kavuga ko iki kirego kigomba kuba cyagejejwe muri CAF bitarenze amasaha 48 nyuma y'umukino.

Kevin Muhire yakinnye umukino wa Benin afite amakarita 2 y'umuhondo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-y-amavubi-yo-gutsinda-ikirego-cya-benin-yareze-muhire-kevin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)