Nyuma y'icyumweru kimwe abazwe cyane ko yabazwe ku wa 7 Werurwe 2023, ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2023 yasezerewe mu bitaro ararataha ategekwa kujya kunywera imiti mu rugo.
Mu kiganiro na Igihe, Kabera yavuze ko nubwo atarakira neza ariko yavuwe kandi neza ku buryo kugeza ubu ategereje ko arangiza imiti no kwiyitaho kugira ngo akire neza.
Ati 'Barambaze, urutirigongo byarakemutse ndetse n'ukuboko kwari kwacomotse nako barakubaze. Bampaye imiti ngiye kunywera mu rugo kandi banyijeje ko nzakira neza.'
Kabera yavuze ko yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma y'iminsi mike cyane agezeyo.
Ati 'Ndabashimira banyeretse ubunyamwuga mu kazi kabo kandi rwose bakoze iyo bwabaga ngo baramire ubuzima bwanjye. Ni ibintu byatwaye igihe gito kandi byagenze neza.'
Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore wa Fireman yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kumara ibyumweru birenze bitatu mu bya Gisirikare i Kanombe.
Ku wa 8 Gashyantare 2023 nibwo Fireman n'umugore we Kabera Charlotte bakoze impanuka y'imodoka yatumye uyu mugore avunika.